00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana yimukiye muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 05:34
Yasuwe :

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugore we ndetse n’imfura yabo baherutse kwibaruka.

Amakuru IGIHE ifite ni uko igenda rya Patient Bizimana yarigize ibanga rikomeye kuko atigeze yifuza ko bimenyekana bikaba byagira ingaruka ku gitaramo cya Bosco Nshuti yari yatumiwemo.

Iki gitaramo byitezwe ko kiba kuri uyu wa 30 Ukwakira 2022, ariko ku munota wa nyuma ni bwo byamenyekanye ko Patient Bizimana wari bukiririmbemo atari buboneke.

Amafoto twabonye agaragaza Patient Bizimana yakirwa n’umugore we ku Kibuga cy’Indege cyo mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee ari naho umugore we asanzwe atuye.

Ku wa 20 Ukuboza 2021 ni bwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, baza kwibaruka imfura yabo ku wa 23 Nzeri 2022.

Patient Bizimana yakiririwe ku Kibuga cy'Indege cya Nashville muri Leta ya Tennessee
Byari ibyishimo hagati ya Patient Bizimana n'umugore we bari bongeye guhura
Patient Bizimana yimukiye muri Amerika
Patient Bizimana yaboneyeho kuramutsa imfura ye na yo yari yaje kumwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .