Uyu muhanzi yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko nyuma yo kwimukira muri Amerika ateganya gukorera igitaramo i Kigali azanamurikiramo album ye nshya.
Ati “Ndi kwitegura igitaramo cyo kumurika album yanjye nshya ya gatanu. Ni album iriho ibihangano bitandukanye byo guhembura abantu no kubegereza Imana. Nziko abakunzi banjye bazongera guhembuka.”
Yavuze ko iyi album ye nshya yayise “Agakiza” ikaba yitiranwa n’indirimbo yashyize hanze. Yavuze ko azayimurika ku wa 5 Mata 2026, aho abahanzi bazafatanya bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Patient Bizimana kugeza ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise “Agakiza” ikaba ariyo ibimburiye izina kuri iyi album ye nshya. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Mastola naho amashusho akorwa na Gerard.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gusubukura ibitaramo bya ‘Easter Celebration’ ateganya gukorera muri Canada tariki 19-20 Mata 2025, ateganya ko ibi bitaramo azabikomereza mu Rwanda mu 2026.
Biteganyijwe ko Bizimana Patient azakorera ibitaramo muri Canada mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, mu gihe mu Mujyi wa Ottawa ho azakorera igitaramo ku wa 20 Mata.
Ibi bitaramo azahuriramo n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Aime Frank ndetse na Miss Dusa. Kwinjira muri ibi bitaramo ni 45$ mu myanya isanzwe ndetse na 70$ mu y’icyubahiro.
Iyi album nshya ya Patient Bizimana igiye kujya hanze nyuma y’iya mbere yise ‘Ikime cy’igitondo’ iriho indirimbo nka Menye neza, Nongeye naje, Iyo neza n’izindi.
Album ya kabiri ya Patient Bizimana yo yitwaga ‘Impumuro yo guhembuka’ iriho indirimbo nka Ubwo buntu, Amagambo yanjye, Ndanyuzwe n’izindi nyinshi.
Iya gatatu uyu muhanzi yakoze yitwa ’Ibihe byiza’ yariho indirimbo nka Ibihe, Wagendanye natwe n’izindi. Izi zose ziyongera kuri ‘Ikimenyetso’ yaherukaga kumurikira abakunzi be, ikaba iriho indirimbo nka Ikimenyetso, ijambo rya nyuma, Ikamba n’izindi zakunzwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!