Patient Bizimana yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wa Gospel utaramye muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nyakanga 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Patient Bizimana ni umuhanzi usanzwe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabaye uwa mbere mu bakora uyu muziki watumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru.

Uyu mugabo ni uwa mbere uririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugaragaye muri ibi bitaramo bibaye bwa kabiri nyuma y’uko bitangiye mu 2019.

Bizimana usanzwe akunzwe cyane akaba umuhanga no kuririmba mu buryo bwa Live yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri iki gitaramo cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020.

Ku rubyiniro habanje Umunyarwenya Clapton Kibonke wabanje gususurutsa abakunzi b’urwenya bari bakurikiye iki gitaramo kuri Televiziyo Rwanda.

Nyuma ya Clapton Kibonke hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi rya The Blessing Family, itsinda ry’ababyinnyi ribyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko mu buryo bugezweho.

Nyuma y’iri tsinda hakurikiyeho Uwayezu Epiphanie, umukobwa wagaragaje impano ye yo kuririmba mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Nyuma y’aba bose hakurikiyeho Patient Bizimana umuhanzi mukuru wari watumiwe muri iki gitaramo, niwe wa mbere uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wataramyemo.

Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro abanje gutera isengesho, yakirwa n’itsinda ry’abacuranzi rya Moriah Band ryamufashije bitandukanye n’ibisanzwe kuko abandi bahanzi bafashwaga na Symphony Band uyu munsi yari yaruhutse.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro, uyu muhanzi yashimishije abakunzi b’umuziki we binyuze mu bihangano bye byakunzwe kuva mu myaka yo hambere.

Patient Bizimana yaririmbye indirimbo zirimo “Ikimenyetso’’, “Ndaje mu bwiza bwawe’’, “Warakoze’’, “Ubwo buntu’’, “Menyeneza’’, “Andyohera cyane’’, “Ijambo rya nyuma’’, “Nzamamaza’’.

Ahagana saa yine z’umugoroba nibwo igitaramo cyahumuje, Patient Bizimana asezera ku bakunzi be hahita hatangazwa ko Riderman ariwe uzataramira abakunzi be ku Cyumweru tariki 1 Kanama 2020.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda-Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Hatahiwe Riderman

View this post on Instagram

Riderman niwe utahiwe✌

A post shared by Emmy Rwanda (@emmy_rwanda_ikinege) on

Uwayezu Epiphanie yagaragaje impano ye muri iki gitaramo
Itsinda The Blessing Family ryagaragaje impano yo kubyina bigezweho indirimbo za Gospel
Kibonke yasusurukije abakurikiye iki gitaramo
Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana watumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba ku nshuro ya kabiri. Iri serukiramuco riri kunyura kuri Televiziyo y'u Rwanda yaritaramyemo ku wa 25 Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .