Patient Bizimana ahamya ko ari ubwa mbere akoreye urugendo i Burayi rukamubana rwiza cyane kuko ari n’inshuro ye ya mbere atemberanyeyo n’umugore we.
Ibi Patient Bizimana yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo twamusangaga mu Bubiligi aho ari kuba mbere yo gukomeza ibitaramo arimo.
Ati “Naje inaha harimo twa gahunda twinshi; ikiruhuko n’umugore, ubukwe twagombaga gutaha, ibitaramo binyuranye no gusura inshuti ariko icyari gikomeye ni ibiruhuko twajemo.”
Icyakora nubwo amaze iminsi mu biruhuko, Patient Bizimana avuga ko ibitaramo yakoreye i Burayi nubwo bigikomeje byamwigishije byinshi binamwereka ko ubutumwa yatanze mu bihangano bwageze kure.
Patient Bizimana yararikiye abakunzi be indirimbo ye nshya iri ku mushinga w’indirimbo zirenga 15 agiye gutangira gusohora.
Ati “Mfite umushinga w’indirimbo ngiye gusohora, kugeza umwaka utaha. Ni indirimbo nakoreye mu Ishusho Ltd ziri kuri album yanjye nshya. Kuzisohora byo urumva ko bizantwara hagati y’umwaka umwe n’ibiri.”
Ku ikubitiro Patient Bizimana yavuze ko agiye gusohora indirimbo yise ‘Umuriro wo kuramya’ igomba gusohokana n’amashusho ikajya hanze mu minsi mike ishoboka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!