00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana yaherekejwe n’umugore mu bitaramo i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 June 2022 saa 04:36
Yasuwe :

Patient Bizimana n’umugore we bamaze iminsi ku mugabane w’u Burayi, bari kwitegura ibitaramo binyuranye uyu muhanzi ari guteganya kuhakorera.

Patient Bizimana amaze iminsi ari kubarizwa ku mugabane w’u Burayi aho ari muri Denmark. Patient Bizimana yahishuye ko ari mu biruhuko n’umugore we ariko akaba yarabihuje n’ibitaramo yatumiwemo muri Suède.

Muri Suède, Patient Bizimana azatarama mu giterane cyateguwe na ‘Life Restoration Center’ kizamara iminsi itatu. Kizatangira ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kamena 2022.

Nyuma y’iki giterane, Patient Bizimana avuga ko hari n’ikindi yatumiwemo kizabera mu Mujyi wa Stockholm kuva tariki 1 kugeza 3 Nyakanga 2022.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana yarushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Patient Bizimana amaze iminsi ari kumwe n’umugore i Burayi
Patient Bizimana agiye gutarama mu biterane bibiri ku mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .