00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana yijeje abakunzi be indirimbo ya buri kwezi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukuboza 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Patient Bizimana uherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umuryango we, yijeje abakunzi be indirimbo ya buri kwezi mu gihe cy’umwaka we wa mbere.

Yabitangaje ubwo yari amaze gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Ngeze ku iriba’, iya mbere asohoye nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Nubwo nimukiye muri Amerika, abakunzi banjye ntibahangayike kuko nta rungu bazigera bagira kuko mfite indirimbo nyinshi nakoze mbere, nsigaje gusohora gusa.”

Uyu muhanzi yavuze ko byibuza kugeza ubu afite indirimbo agiye kujya asohora buri kwezi byibuza kugeza mu mpeshyi y’umwaka utaha, ubwo azaba amurika album ye nshya.

Izi ndirimbo Patient Bizimana yitegura gusohora buri kwezi yazikoreye i Kigali, aho uyu muhanzi yavuye azirangije yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzi avuga ko yatekereje kujyana impamba y’indirimbo mu rwego rwo kurinda irungu abakunzi be mu gihe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho atuye kugeza ubu.

Ku rundi ruhande ariko, ahamya ko nyuma yo gusohora izi ndirimbo aribwo azamenya ibindi bizakurikiraho, cyane ko yifuza no gukora ibitaramo binyuranye byo kumurika album ye nshya.

Iyi ndirimbo nshya ya Patient Bizimana ayisohoye mu gihe ari kwitegura igitaramo cye cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Patient Bizimana ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland mu mujyi wa Maine ku wa 18 Ukuboza 2022.

Patient Bizimana ategerejwe muri Portland ku wa 18 Ukuboza 2022, igitaramo cye cya mbere jyva yimukiye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .