00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana n’umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Patient Bizimana n’umugore we Karamira Uwera Gentille bari mu byishimo byo kwibaruka imfura, umwana w’umuhungu wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2022.

Uyu muhanzi ukomeye mu ndirimbo zo kuramya zo guhimbaza Imana yemeje ko babyaye umwana w’umuhungu, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore we asanzwe aba.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bizimana yagize ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro."

Ku wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, Pasiteri Lydia Masasu. Ni ubukwe bwaririmbwemo n’abahanzi nka Gaby Kamanzi na Simon Kabera, ndetse Patient Bizimana aririmbira umugeni we.

Patient Bizimana n’umufasha we bibarutse imfura yabo
Patient Bizimana yavuze ko we n'umufasha we bibarutse umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .