00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pastor P yasohoye umuzingo, Alexis Dusabe na Confy bakora mu nganzo: Indirimbo zagufasha gutangira Werurwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 March 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Umuhanga mu gutunganya indirimbo Pastor P, yashyize hanze ‘Volume’ ya mbere y’umuzingo yahurijeho abahanzi n’amatorero yo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Ni indirimbo zirimo “Omwana Akwila” yahuriyemo n’Abasaamyi ba Nkombo mu Karere ka Rusizi, “Akanana Kahire” yahuriyemo n’Abarashi na “Impala” yahuriyemo n’Abakundamuco b’i Kirehe mu Burasirazuba, “Karire Yagenda” yahuriyemo na Kaniga Troupe y’i Gicumbi na “Kimbagira” yakoranye na Twizerane b’i Rubavu mu Burengerazuba.

Hari kandi iyo bise “Mpundu” Pastor P yahuriyemo n’Indatwa n’Abarerwa bo muri Kamonyi mu Majyepfo, “Nyangezi” yahuriyemo na Sophie Nzayisenga usanzwe azwi mu gukirigita inanga, “Candara” yakoranye n’Ababeramuco b’i Nyanza, “Amahamba” yakoranye na Nina Gakwisi wo mu Bigogwe ndetse na “Umukobwa w’Inyanda” yakoranye na Kabatsi Félicien w’i Musanze.

Pastor P yabwiye IGIHE ko izi ndirimbo yagize igitekerezo cyo kuzikora kugira ngo buri Munyarwanda amenye umwihariko w’uko ahandi batarama.

Ati “Ni ‘Volume’ ifite umwihariko aho natekereje ko buri Munyarwanda wese mu karere arimo uburyo bataramamo bumenyekana, kuko iwabo hari igihe biba bitandukanye n’uburyo ahandi bataramamo. Nakoze ku buryo kuri iyi ‘Volume’ buri Munyarwanda azisangaho, akumva injyana y’iwabo. Hakaba harimo akarusho k’uko nk’Abanyarwanda baturiye umupaka baba bavuga mu ndimi zabo.”

Yavuze ko iyi ‘volume’ iriho indirimbo ziri mu ndimishami zitandukanye zivugwa mu Rwanda zirimo Ikirashi cy’Abarashi bo mu Karere ka Kirehe, Amahavu y’abo ku Nkombo n’Urukiga rw’abo mu Karere ka Gicumbi.

“Villa” - Rich One ft. Ice Nova

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Rich One na Ice Nova. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bitaka, bagaragaza ko bari mu bikorwa byinshi bizatuma mu myaka myinshi iri imbere bazaba barubatse za ‘Villa’.

“Amavuta y’Igiciro” - Alexis Dusabe

Ni indirimbo y’umuhanzi Alexis Dusabe wubatse amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ashimira Imana ko yamurinze, agakomeza avuga ko aje imbere yayo azanye umubavu uhumura neza n’amavuta y’igiciro nk’igitambo cy’ishimwe.

“7 VICE VERSA” - Passy Kizito

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Passy Kizito[KIPA]. Muri iyi ndirimbo agaragaza umusore wihebeye umukobwa ariko uwo mukobwa adashobotse ndetse hari byinshi amuhisha by’uburyarya, undi akamwifuriza ko ibyo amwifuriza n’uko amwitwaraho yabimukubira karindwi.

“Oluwa” - Kendo Music

Ni indirimbo nshya ya Kendo Music uri mu bahanzi bari kuzamuka. Ni ndirimbo y’umwihariko, kuko itanga ubutumwa bwimbitse bw’urukundo, aho umuntu yakunda undi ntacyo afite ndetse atagendeye kucyo aricyo cyagwa icyo afite . Ni indirimbo ifasha gutekereza, gukura gukunda, no kumva ububasha bw’urukundo mu buzima bwa buri munsi.

Kendo yabwiye IGIHE ko uretse iyi ndirimbo, uyu mwaka afite imishinga myinshi ndetse n’indirimbo zizatuma abakunzi be baryoherwa n’ibyo ateganya kubagezaho.

Ati “Uyu mwaka mfite imishinga myinshi, harimo indirimbo nyinshi nshya ndetse na EP izaba igizwe n’ibihangano by’umwimerere, byose bigamije gukomeza intego yanjye yo gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu muziki. Nditeguye kandi gukorana n’abahanzi bakomeye, tugahuza impano mu ndirimbo zifite ingufu n’ubutumwa bwimbitse.”

“Lowkey” - Golden Juu ft. Okkama & Trizzie Ninety Six

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Golden Juu yahuriyemo na Okkama ndetse na Trizzie Ninety Six. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kina Beat naho amashusho akorwa na Fayzo Pro.

“Ratata” - Diez Dola

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uri kuzamuka neza Diez Dola. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yishyize mu mwanya w’umusore ukunda abakobwa byarenze urugero, agasaba abihaye Imana n’inshuti ze kumufasha.

“Ola” - Kivumbi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kivumbi King uri mu banyempano bakundwa na benshi mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza abantu bakundanye kuva mu buto, baba biyibutsa ibihe byiza bagiranye bakiri bato.

“250 Girls” - Khire ft. Davis D

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Khire yahuriyemo na Davis D. Muri iyi ndirimbo aba basore baba bavuga imyato abanyarwandakazi bavuga ko bafite ubwiza karemano, burangaza umuhisi n’umugenzi.

“Sing” - Hertos Ft Bulldogg

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Hertos uri mu bakizamuka yahuriyemo na Bulldogg. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi uko ari babiri baba baririmba bataka ubwiza bw’umwari w’Umunyarwandakazi utagira uko asa. Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Sani B naho amajwi yakozwe na Murirooo na Bob Pro.

“Fiya” - Confy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Confy uri mu bakundwa na benshi. Muri iyi ndirimbo aba yisanishije n’umusore wanyuzwe mu rukundo, akagaragaza ko adatewe ubwoba no kuba akunda umukobwa kuko yamaze kumwigarurira.

“I Will Exalt You” - Jacques Worshipper Ft. Fidelie & Claudine, Light Music

Umuhanzi Jacques Worshipper yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “I Will Exalt You”. Ni indirimbo ye ya gatatu y’amashusho, ije ikurikiye “Naramwizeye” yabanjirijwe na “Arise and Shine”.

Jacques Worshipper yasobanuye uko iyi ndirimbo yayanditse, yayanditse ivuye mu iyerekwa.

Ati “Iyi ndirimbo njya kuyandika nari nsinziriye nijoro hanyuma mbona ndi kuyiririmba, nza no kubona imwe mu mirongo ya Bibiliya igize iyi ndirimbo (Zaburi 145:1, Zaburi 63:1 na Yesaya 12:4). Ubundi yaje ari nka misiyo Imana yongeye kumpa nk’uko biri muri Yesaya 12:4, yo kwamamaza ishimwe ry’Uwiteka mu mahanga yose bakamenya ko Imana isumba byose.”

“Irabikoze” - Emeline Penzi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Emeline Penzi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yaje mu gihe yari ari gusenga.

Ati “Mu gihe cyo gusenga cyane ku rusengero, nsaba Imana ibisubizo, numvise ijwi rivuga ngo ‘Irabikoze.’ Iri jambo ryagumye mu mutima wanjye, nsanga naririmbye inshuro nyinshi no munzira ntaha. Iri jambo ryari iryo kwizera no kwatura intsinzi mbere yuko mbona n’ibisubizo mu bifatika. Nguko uko Irabikoze yaje.”

Iyi ndirimbo Emeline ayituye abahitamo kwizera na mbere yuko babona ibisubizo. Nkuko Abaheburayo 11:1 havuga ko “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” ‬Ukwizera nyako gusaba ibikorwa, nkuko Yakobo 2:17 havuga ngo “Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Julesce Popieeeh mu gihe amashusho yakozwe na Samy Switch. Emeline Penzi wakoze iyi ndirimbo ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Rwanda, ufite impano yo kuririmba yatangiye kugaragaza akiri umwana mu rusengero, aho yaririmbaga mu ishuri ryo ku cyumweru.

Mu mpera za 2021, yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga abifashijwemo na Rocky Entertainment. Nyuma yo gusoza amasezerano mu 2024, yakomeje urugendo rwe ku giti cye, afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.

“Nyigisha” - Ben & Chance

Abahanzi Ben na Chance bamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashyize hanze indirimbo nshya. Ni indirimbo aba bahanzi baba baririmba basaba Imana kuba hafi abantu bayo no kubigisha kubara iminsi yabo neza, no kumenya intege nkeya zabo no kubaha Uwiteka.

“Nasikia Habari Ya Mji” - Papi Clever & Dorcas

Ni indirimbo Papi Clever n’umugore we Dorcas basubiyemo iri mu zamenyekanye zo mu gitabo nka ’Amakuru y’Umurwa’ ya 81 mu z’Agakiza. Iyi bayihinduye mu rurimi rw’Igiswayile. Amashusho y’iyi ndirimbo mu gitaramo bise “Made in Heaven” cyabereye kuri ‘Intare Arena’ i Rusororo tariki 10 Ugushyingo 2024. Bagihuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda no hanze.

“Shimwa” - John B Singleton ft Rachel Uwineza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi John B Singleton yahuriyemo na Rachel Uwineza. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko Yesu ariwe bwihisho bwabo, ndetse nta handi bahungira mu gihe baba batari kumwe nawe.

“Calvary” - Arsene Tuyi ft. Chryso Ndasingwa

Ni indirimbo nshya ya Arsene Tuyi na Chryso Ndasingwa. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ukuntu ibirenge bya Yesu byatewemo imisumari ku musaraba, urubavu rwe rwatewemo icumu n’ibiganza byatewemo imisumari aribyo byatumye benshi bagira amahoro.

Indirimbo zo hanze…

“I Don’t Like Your Boyfriend” - Anne-Marie

“Gimme a Hug” - Drake, PARTYNEXTDOOR

“Obimo” - Adekunle Gold

“Busy Woman” - Sabrina Carpenter

“Revolving door” - Tate McRae

“Me Too” - Abigail Chams, Harmonize

“Close (Remix)” - Skip Marley ft Ding Dong & Masicka

“Diamonds” - Otile Brown ft Jovial

“Too Late to Lie” - Lila Iké

“Update” - Burna Boy

“Cold Fire” - Alpha Blondy feat. Capleton

“Commitment” - Craig David & Tiwa Savage

“Til A Mawnin” - Shaggy & Sting


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .