Nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ari kanseri, abaganga bagaragaje ko uburwayi bwe buri gukura vuba.
Uburwayi bwa Ndayishimiye bwatangiye mu 2022 ubwo yafatwaga na kanseri y’ibihaha yageze ku cyiciro cya kane, icyakora aza kuyikira.
Nyuma y’igihe gito akize iyi kanseri mu 2023, Ndayishimiye yatangiye kuribwa umutwe, anyuze mu cyuma basanga ari ikibyimba cyamufashe ku gice cy’ubwonko aho ubushobozi bwo kwibuka no kugenzura ingingo bigenzurirwa.
Kugeza ubu uburwayi bwa Ndayishimiye bukomeje kuba ingutu kuko abaganga bamumenyesheje ko baramutse bamubaze ikibyimba yagira ikibazo cyo gutakaza ingingo ze.
Nubwo iyi kanseri itagaragaza ibimenyetso bya kanseri nk’uko bisanzwe, abaganga bayise batyo kubera uburyo igenda ikura.
Ndayishimiye uri kwivuriza mu bitaro bya ‘Moffitt Cancer Center’ biherereye muri Florida, akeneye arenga ibihumbi 75$ yo kwivuza neza, cyane ko hagati y’ibyumweru bitandatu n’umunani ari bwo bazakorwa isuzuma ngo harebwe niba ubuvuzi ari guhabwa buri kumufasha.
Kuri ubu hamaze gushyirwaho uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kumushyigikira, aho buri wese yitanga uko ashoboye.
Ku rundi ruhande abahanga bagaragaza ko ari amahirwe kuba ntacyo iyi kanseri iramwangiriza kuko yakabaye yaramuteye ubumuga.
Ndayishimiye Claude azwi nk’umuhanzi, umunyamakuru n’umuyamideli.
Mbere yo kuva mu Rwanda, Ndayishimiye yari Umuyobozi wa Radio Authentic ndetse yari n’Umuyobozi wa PMA (Prime Model Agency) yubatse izina mu ruganda rwo kumurika imideli mu Rwanda.
Kanda hano ubashe gushyigikira Pastor Ndayishimiye


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!