Uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe aribwa cyane amaso ndetse akabangamirwa n’urumuri rimwe na rimwe akabyirengagiza , gusa mu ntangiro ya 2024 nibwo yafashe icyemezo cyo kujya kwisuzumisaha mu bitaro by’amaso Rwanda Charity Eye Hospital biri mu karere ka Kamonyi.
Passy ubwo yari mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV yatagaje ko iyo atinda uburwayi yari afite bwari gutuma ahuma nk’uko yabitangarijwe n’abaganga, yasabye kandi bakunzi be kujya bisuzumisha amaso igihe bumva hari ikibazo cyangwa hari uburibwe bumva bafite.
Ati “Ni amaso yombi , ubu meze neza , hariya hantu iyo bakubaze birababaza cyane , abantu bagakwiye kwipimisha amaso iyo watangiye kubabara cyangwa kutareba neza kuko iyo byageze kure biba bibi.
“Operasiyo bankoreye yitwa Cross-linking ,ibi babikora iyo imboni yawe iri kugenda ipfa , ushobora no guhuma iyo utinze kugera kwa muganga , njyewe nagize Imana njyayo bitaraba birebire, niyo operasiyo bankoreye bahagarika imboni yawe kugira ngo idakomeza gupfa ikaguma aho yari igeze .”
Passy avuga ko yamenye ko arwaye nyuma yo kumara igihe yumva abangamiwe n’urumuri rwinshi ndetse no kutabasha gusoma ibintu biri kure ye.
Uyu muhanzi aherutse kumurikira abakunzi ba muzika indirimbo yise “Golo” ikurikira “Basi Sorry” yakoranye na Chris Eazy yasezeranyije abakunzi be ko agiye gukemura ikibazo cyatumaga atinda kubaha ibihangano bishya.
Umva “Golo” indirimbo nshya ya Passy Kizito
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!