Nk’uko bigaragara mu itangazo rigaragaza abahataniye akazi ko gukora kuri Magic FM, Passy Kizito yatsinze ikizamini n’amanota 79%, arushwa rimwe na Uwingabiye Annick wa mbere kuko afite amanota 80%.
Muri 22 bakoze ikizamini yaba icyanditse ndetse n’icyo kuvuga, bane gusa ni bo babashije gutsinda ndetse bahabwa akazi, muri aba hakabamo na Passy Kizito.
Mu 2018 ni bwo Passy Kizito yarangije amasomo ya kaminuza, aho yize itangazamakuru, nyuma uyu musore yanyuze muri Radio na TV1.
Nyuma y’igihe gito akora itangazamakuru, Passy Kizito yaje kurisezera yongera gusubira mu muziki yari atangiye gukora wenyine, nyuma y’uko mugenzi we bakoranaga mu itsinda rya TNP nawe yari yimukiye muri Uganda.
Passy Kizito kuva atangiye kwiririmbana yakoze izirimo “Golo” ikurikira “Basi Sorry” yakoranye na Chris Eazy ndetse na ‘Wowe’ yakoranye na Butera Knowless.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!