Pasiteri Manzi mukuru wa Producer Madebeats, yasohoye indirimbo yise “Indirimbo”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Manzi Arsène uva inda imwe na Producer Madebeats yasohoye indirimbo nshya yise “Indirimbo”, yo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri 2019 nibwo Pasiteri Manzi akaba mukuru wa Madebeats asa n’uwinjiye mu muziki byeruye ahita anasohora indirimbo yise “For you”. Iyi ndirimbo nubwo itamenyekanye cyane ariko ngo hari byinshi yamusigiye nk’isomo rya muzika ryatumye we na murumuna we biyemeza gufatanya agakora umuziki abishyizeho umutima.

Iyi ndirimbo ya Pasiteri Manzi Arsene kandi ije nyuma y’indi yitwa ‘Ku birenge’ na ‘For you’ yaherukaga gusohora mu minsi ishize.

Mu kiganiro na IGIHE, Manzi yagize ati” Iyi ndirimbo nayandikiye umuntu wese ubona ineza y’Imana mu buzima bwe, ni iy’umuntu Imana yatabaye igihe yabonaga bisa n’aho birangiye akabona ukuboko ku Imana.”

Manzi Arsene ni umwe mu bana umunani bavukana na Madebeats. Yavutse ari uwa Gatandatu mu gihe Madebeats ari uwa karindwi.

Yavuze ko yakuze akunda ibijyanye no kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana, byaje no kumuhira ajya kubyiga muri Kenya no muri Sierra Leone aho yigiye ibijyanye na Tewolojiya.

Pastor Manzi yatangiriye ibyo kuririmba mu rusengero rwa “Restoration Church”, aha akaba yaranahabaye Worship Leader igihe kinini mbere yo kujya kwiga.

Uyu mukozi w’Imana yiyemeje kujya akora umuziki anawuvanga no kubwiriza ijambo ry’Imana, ibintu we asanga bitazabangamirana cyane ko byose bijyanye no kwigisha abantu.

Pasiteri Manzi Arsene uvukana na Producer Madebeats yinjiye mu muziki avanga no kubwiriza ijambo ry'Imana
Madebeats yiyemeje gufasha mukuru we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .