Ni album yari amaze imyaka itatu akoraho nk’uko yabibwiye IGIHE nyuma yo kuyishyira hanze.
Mu kiganiro twagiranye nyuma yo gushyira hanze iyi album, Papy Kyle watangiye umuziki mu myaka itatu ishize ariko akaza gusa n’uhita abivuyemo, yavuze ko yabanje kujya kwiga ibijyanye no gukora ndetse no gutunganya indirimbo.
Ati “Nyuma yo gusohora indirimbo ya mbere n’iya kabiri nakoze umwaka ushize, nahise njya kwiga umuziki by’umwihariko nihugura ku gukora no gutunganya indirimbo.”
Uyu musore kugeza ubu ni we uri kwitunganyiriza indirimbo abinyujije muri studio ye bwite yise ‘Holy Land Records’ iyi ikaba ari nayo akoramo.
Uretse kuririmba no kuba yaritabiriye irushanwa rya Mr Rwanda, Papy Kyle yatangiye kwinjira mu muziki ajya mu mashusho y’abandi bahanzi, aho azwi mu mashusho y’iyitwa ‘Najyahe’ ya Tonny Unique.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!