Papi Clever uri mu bahanzi bagezweho muri gospel yibarutse imfura ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kanama 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda, Tuyizere Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas bibarutse umwana wabo w’imfura.

Mu Ukuboza 2019 nibwo Papi Clever yahamije isezerano ryo kubana akaramata na Ingabire Dorcas bari bamaze igihe bakundana.

Ingabire yabyariye imfura ye y’umukobwa mu Bitaro bya Kacyiru, ahagana saa Cyenda n’igice kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020.

Papi Clever yashimye Imana yasohoje isezerano akaba yibarutse imfura. Yagize ati “Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu Nyaguhora ku ngoma.’’

Yakomeje avuga ko amaboko ye ateruye ineza, anashimira umugore we wibarutse umwari mwiza.

Yakomeje ati “Urakoze mama, uri intwari yanjye Dora [akazina k’urukundo yita umugore we] mwiza, kukugira ni umugisha. Ndagukunda cyane.’’

Mu birori by’ubukwe bwabo bwabaye tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi, Papi Clever mu ijambo rye, yavuze ko "Imana ntizicuza ko nahawe Ingabire."

Akimara kumwambika impeta y’urudashira yamubwiye amagambo meza ahita amuririmbira agace gato k’indirimbo "I Will Always Love You" ya Whitney Houston.

Izina rya Papi Clever uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR rimaze igihe ryumvikana mu bakunzi b’indirimbo zahimbiwe Imana.

Yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.

Agezweho cyane kubera umushinga w’indirimbo zo mu gitabo yatangiye gusubiramo ndetse yifuza gusoza zose uko ari 547.

Album ya mbere y’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo.

Papi Clever yinjiye mu ishuri rya muzika muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye mbere yo gutangira kwandika ize bwite.

Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bibarutse imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .