Ibi Niyitegeka yabibwiye IGIHE nyuma yo kwegukana igihembo cya Isango na Muzika Awards nk’umukinnyi wa filime witwaye neza mu mwaka wa 2020.
Uyu mugabo yahoze ari umwarimu w’amasomo atandukanye mu mashuri yisumbuye nka Lycée de Kigali (LDK), Collège St Ignace ku Mugina n’ahandi hatandukanye.
Mu myaka ishize yaratunguranye atangaza ko ahagaritse kwigisha nk’akazi yakoraga buri munsi, yiyemeza gushyira imbaraga mu buhanzi.
Asezera akazi yari afashe icyemezo gikomeye ariko nanone ni ibintu yari yateguye anabona ko nta byinshi byangiza ku buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati”Nafashe umwanzuro ngiye mu buhanzi ntabwo yari filime gusa. Nakoraga ikinamico mu Umurage no mu itorero Indamutsa, ngakora mu bukwe nkabona amafaranga amfasha kubaho umunsi ku wundi.”
Niyitegeka yavuze ko urugendo rwe Imana yarubayemo kuko akimara guhagarika akazi yari asanganywe, RBA yamuhaye amasezerano yongera kubona akazi kamuhemba buri kwezi biturutse kuri filime izwi nka Seburikoko.
Kugeza ubu Niyitegeka ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane, aherutse no kubishimirwa na Isango Star binyuze mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.
Avuga ko gukora cyane muri uyu mwaka yabitewe no kumenya amakuru mbere ku cyorezo cyari cyugarije Isi.
Akimara kubonako hadutse icyorezo, nk’umuntu wize ‘Biologie’ byaramworoheye guhita abona n’ingaruka kizatera.
Mu gihe iki cyorezo cyari kitaragera mu Rwanda yarakoze cyane ndetse avuga ko byibuza abantu bagiye kujya muri gahunda ya Guma mu rugo afite filime zirenga 50 yari atarashyira hanze.
Kuba yari afite filime zo gusangiza abakunzi be, ahamya ko aribyo byamufashije kuguma ahagaze bwuma kuko na nyuma ya Guma mu rugo nabwo yakomeje agakora.
Niyitegeka yamenyekanye muri Filime nyarwanda kuva mu myaka yo hambere aho yakinnye yitwa Sekaganda, nyuma agenda akina mu zindi kugeza kuri Papa Sava noneho yakomeje izina rye mu gihugu.
Kuri ubu ni umukinnyi unafite filime ye bwite yise Papa Sava, iyi itambuka kuri YouTube iri mu zikunzwe bikomeye ndetse ikomeje kumuhesha ibikombe bitandukanye.
Ikiganiro na Papa Sava
Reba Papa Sava iherutse


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!