Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanywe mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’.
Uko iminsi yiyongeraga ubuzima bwa Papa Francis bwarushagaho kujya ahabi ku buryo amasengesho yabaga yateguriwe kuyobora yasubikwaga.
Kuri uyu wa 22 Werurwe 2025 Vatican yatangaje uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika azagaragara mu ruhame aho arwariye mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma.
Mu itangazo yagize iti “Ejo [ku wa 23 Werurwe 2025] Papa Francis azagaragara mu ruhame mu Bitaro bya Gemelli by’i Roma nyuma gato ya Saa Sita z’amanywa aho azaba asuhuza abakirisitu ari na ko atanga umugisha nk’uko asanzwe abikora iyo yahuye na bo.”
Vatican yatangaje ko ubundi butumwa bwa Papa Francis buzatambutswa nk’uko bisanzwe bikorwa ku Cyumweru ubundi abakirisitu bagakurikirana icyo yababwiye.
Papa Francis w’imyaka 88 yakunze kurandwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.
Papa Francis yabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere uhawe izo nshingano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!