Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Sinamuhomba” - Nessa Ft. Beat Killer
Ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana ya Nessa na Beat Killer. Ni indirimbo yatunguye benshi biturutse ku butumwa aba bombi basanzwe batanga mu bihangano byabo, bwiganjemo ubwo gutukana byeruye. Muri iyi ndirimbo nshya yabo baba bagaragaza ko Yesu ari we ushobora kubaba hafi.
Bati “Sinamuhomba. Iyo mwahuye byose arabirangiza, ibyo mwavuganye arabisohoza. Ya ntama yazimiye yayicyuye byose byari birangiye. We wabambwe ku musaraba w’isoni, we watanze ubuzima ndamwirahira. Ni we udashobora kunta.’’
“Head” - Alyn Sano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeats. Ubutumwa burimo uyu muhanzi aba yirata ibigwi agaragaza ko hari ibyo amaze kugeraho bityo akaba abona ari umuhanzi mwiza muri Afurika.
“Ahazaza” - Bwiza
Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzikazi Bwiza. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana yishyize mu mwanya w’umukobwa wanyuzwe mu rukundo agatangira gutekereza ku hazaza he n’uwo bakundana. Hari aho aririmba ati “Ongera ubimbwire nanjye mbikubwire, duhamirize isi ko dukundana. Ninjye wahiriwe, abandi ntumbwire.’’
“Ikitanyishe” Papa Cyangwe - BullDogg , P-Fla , Fireman & Green P
Iyi ni indirimbo nshya Papa Cyangwe yahurijemo abaraperi BullDogg, P-Fla, Fireman na Green P. Aba bahanzi bumvikana baririmba bagaragaza ko ikintu kitakwishe kigukomeza. Nka Green P hari aho aririmba ati “Gukomeza kwizirika ni byo byacu.’’
Maitre Dodian yafashe neza abakunzi be
Ngarukiyimana Jean de Dieu ukoresha amazina ya Maitre Dodian wari umaze igihe adashyira hanze ibihangano, yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe. Uyu musore yashyize hanze indirimbo yise “Ndabisengera”, “Twajyana” na “Nyemerera”.
Yabwiye IGIHE ko izi ndirimbo yahisemo kuzikurikiranya kuko yari azi ko abakunzi be bari bamukumbuye. Ati “Izi ndirimbo nazishyize hanze kuko nari nzi ko abakunzi banjye bamfitiye urukumbuzi. Nahisemo kubamara ipfa, kandi banyitege.’’
Uyu musore yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo iyo yise “Bya Nyabyo’’, “Ntacyo Mbaye’’, “Birabaye”, “Isoni’’ yakoranye na Khalifan Govinda, “Ikiganza” yakoranye na Mr. Kagame n’izindi.
“Nzakundwa’’ - Bukana
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bukana. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Muuv. Iyi ndirimbo igaruka ku muntu uhora mucyeragati mu rukundo yibaza ukuntu azabona umuntu umukunda by’ukuri.
“Rubimburirangabo” - Kellia
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Kellia. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba avuga ibigwi Perezida Paul Kagame agaragaza ko yagejeje byinshi ku Banyarwanda.
“Tamba - ZeoTrap”
‘Tamba’ ni indirimbo ya kabiri kuri album ya Zeo Trap nshya yise ‘Ntabwo anoga’ yitegura gushyira hanze. Iyi album uyu muhanzi aheruka kubwira IGIHE KO izaba idasanzwe mu bakunzi b’umuziki no kuri we ubwe.
“Naruguyemo” - Cally
Umuhanzikazi Cally yamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo ye ya kabiri yise “Naruguyemo” igaruka ku musore cyangwa umukobwa ubwira urungano rwe ko yabonye umukunzi mu rwego rwo kubagaragariza ko urukundo nyakuri rukibaho.
Iyi ndirimbo yakorewe muri MAE Music amajwi yayo yatunganyijwe na Jada Beat amashusho yayo akorwa na Fab Lab.
“Bake beza” - Bruce the 1st
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bruce the 1st. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko hari abantu benshi bashaka kurya ariko badakora bityo bikaba biviramo abasore bamwe ‘kwigira inkumi’ cyangwa mu buryo bwumvikana ‘kwigira abatinganyi’. Agakomeza avuga ko ashaka gusigarana bake beza aho gukomezanya n’abo badahuza.
“Forever” - Yverry
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Rugamba Yves wamamaye nka Yverry. Muri iyi ndirimbo uyu mugabo aba agaragaza ko hari igihe umuntu aba abayeho nta byiringiro byo kuzagira umukunzi wa nyawe ariko ku bw’amahirwe akaza kubona uwo bazasazana. Hari aho aririmba ati “Wantinyuye iyi si y’urukundo, ubwo uhari ndanyuzwe.’’
“Ntunyitiranye” - Dizo Last na B-Threy
Ni imwe mu ndirimbo zigize Extended Play [EP] Dizo Last yise ‘aka’. Muri iyi ndirimbo ubutumwa aba basore baba bashaka gutanga, baba bishyize mu mwanya w’umuntu ushaka kubwira mugenzi we kumugendera kure kuko atamuzi neza.
“Waranyumvise” - Zoe Family
Ni indirimbo nshya ya Jean Luc Ishimwe wamenyekanye mu muziki usanzwe mu myaka isaga irindwi ishize, ndetse wigeze no kuba umwe mu bafashwa na King James; gusa nyuma yo kurushinga agatangiza itsinda ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ahuriyemo n’umugore we Manishimwe Delphine. Ni itsinda bise ‘Zoe Family’.
“Hold You” - Easam ft. Riderman
Ni indirimbo nshya y’urukundo yahuriyemo Easam na Riderman. Aba bahanzi muri iyi ndirimbo baba baririmbira umukobwa bamubwira ko bifuza guhorana na we kuko bitakunda kubera urukundo n’ubwiza budasanzwe afite.
“Hamagara” - Holy Music Ministry
Ni ryo tsinda rya mbere mu Rwanda ririmba mu buryo bwa ‘Acapella’ indirimbo zabo bwite. Aba bahanzi baririmba mu buryo nk’ubwa Pentatonix yamamaye cyane ku isi. Iri tsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana. Muri iyi ‘Acapella’ yabo nshya baba babwira abantu kwishingikiriza Imana.
“Pusha T’’ - Samba Boi
Ni indirimbo nshya iri mu zigize Extended Play [EP] ya Samba Boi yise Successful Street Legend [SSL]. Iyi EP iriho indirimbo eshanu. Samba Boi ni umwe mu bahanzi bari gushaka aho bamenera ariko avuga ko akunze kugorwa no kubona ‘Promotion’ kubera impamvu nyinshi zitandukanye ziri mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
“Atatenda” - Niyonkuru ft. Eric Reagan
Ni indirimbo yo guhimbaza Imana yahuriyemo Niyonkuru na Eric Reagan. Aba bahanzi baba bagaragaza ko Imana ari yo yo kwiringirwa muri byose no mu gihe umuntu yaba abona ibintu bikaze.
“My Side” - Lil Chance ft. Isha Mubaya
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Lil Chance na Isha Mubaya. Aba bahanzi baba bataka umukobwa. Baba bishyize mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa ku buryo iyo batari kumwe abura umutuzo. Barangiza bati “Ba mu ruhande rwanjye.’’
“7 day’s’’ - Kagoma dm Ft Yuhi Mic
Ni indirimbo nshya ya Kagoma dm na Yuhi Mic. Muri iyi ndirimbo y’urukundo aba basore baba baririmbira umukobwa bamubwira ko ari we bihebeye bityo akwiriye kubyumva kandi agatanga urukundo rudafunguye.
“Stay” - MClay, Umurungi na Baby Gina
Amahanzi bahuriye muri sosiyete Simpo Planet bahurije hamwe imbaraga bamurikira abakunzi ba muzika indirimbo y’urukundo bise “Stay”, igaruka ku mukobwa wanyuzwe n’urukundo bituma yifuza kwigumanira nawe.
Indirimbo nshya zo hanze…
“Kazoza” - Double Jay Once Again
“Invasion” - Iniko
“Simunatchene” - Jetu
“Yesu Wanga’’ - Temwah feat Theresa Phondo
“Houdini Remix” - Eminem ft. Dax
“Wahala” - Bien, Adenkule Gold and ShineTTW
“Komasava Remix” - Diamond Platnumz x Jason Derulo ft Khalil Harisson & Chley
“KEHLANI REMIX” - Jordan Adetunji feat. Kehlani
“Work Me Out” - Shenseea feat. Wizkid
“Healing” - GORDO x Drake
“Baby Girl On The Way” - Wiz Khalifa
“Le Contrat” - Dadju ft. Tayc
“Saturday Mornings” - Cordae feat. Lil Wayne
“On Up” - Big Sean
“Guess” - Charli xcx featuring Billie Eilish
“Feels Like i’m Falling In Love” - Zerb x Coldplay
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!