Amezi abaye abiri Papa Cyangwe abuze shene ye ya Youtube yari inariho ibihangano bye, kuri ubu akaba yamaze gufungura indi agiye gutangira gushyiraho ibishya.
Avuga uko byamugendekeye, Papa Cyangwe yabwiye IGIHE ko shene ye ya Youtube yibwe n’abantu ataramenya, nyuma y’amezi abiri agerageza kuyigarura ntibimukundire akaba yahisemo gukora indi agatangira bundi bushya.
Ati “Nahisemo gufungura indi nyuma y’amezi abiri ashize banyibiye shene ya Youtube, twagerageje kuyigarura ariko byaranze rero sinahagarika umuziki, mfite indirimbo nyinshi ngomba gusohora rero nahisemo gutangira bushya.”
Uyu muhanzi yavuze ko ari igihombo gikomeye yahuye nacyo mu muziki ariko nta yandi mahitamo afite uretse gukomeza.
Ati “Ni igihombo nibyo ariko njye ndi umuhanzi ufite ibihangano byinshi ngomba guha abakunzi banjye ntabwo nacika intege ahubwo ngomba kurushaho gukora cyane.”
Papa Cyangwe abajijwe niba yarahebye burundu indirimbo ze zari zisanzwe kuri shene ye ya Youtube, yavuze ko agiye gutangira gushyiraho inshya gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!