TMZ yatangaje ko umucamanza yanze ubusabe bw’uyu muraperi, kuko hari ingaruka zikomeye ifungurwa rye ryatera ku batangabuhamya ndetse hari n’ibimenyetso bigaragaza ihohotera rye birimo amashusho yo mu 2016 akubita Cassie n’ubutumwa uyu mugore yamwandikiye nyuma yo gukubitwa amubwira ko byamugizeho ingaruka undi ntabihe agaciro.
Ikindi kandi umucamanza agaragaza ko uyu muhanzi yarenze ku mategeko yo kuvugana n’abantu kuri telefone ari mu buroko.
Avuga ko mu bihe bitandukanye Diddy yagiye akoresha telefone z’izindi mfungwa avugana n’abantu batari mu bo yemerewe kuvugisha.
Diddy atanga ubusabe bwe bwo kuburanira hanze, yari yavuze ko ashaka gutanga ingwate ya miliyoni 50$, inzu ye iri Miami ndetse mu gihe yaba afunguwe yajya acungirwa hafi n’abashinzwe umutekano iwe mu rugo buri munsi amasaha 24 bakurikirana abamusura n’abo avugana nabo.
Uyu muraperi w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Gusa we ibyo ashinjwa byose arabihakana. Diddy ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.
Ubwo yangaga ubusabe bwe bwo kurekurwa ku nshuro ya gatatu, umucamanza yavuze ko mu gihe yaba abangamiwe no kwitegura kuburana ari muri gereza, yakongera agatanga ubundi busabe.
Uyu muhanzi biteganyijwe ko azatangira kuburana ku byaha ashinjwa ku wa 5 Gicurasi umwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!