Uyu muhanzi imyaka 55 kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo. Uyu muhanzi kuri iyi sabukuru ye abana be barindwi barimo Quincy Brown na barumuna be Justin Dior Combs na Christian "King" Combs ndetse na bashiki be Chance Combs n’impanga D’Lila Combs na Jessie Combs bamukoreye ibirori by’isabukuru, bavugana kuri telefone.
Uretse kandi aba, umwana muto w’umukobwa wa P.Diddy witwa Love yahawe umwanya yifuriza se isabukuru nziza. Uyu muhanzi wumvaga avuga nta gihunga ndetse akomeye yabwiye abana be ko atari uzarota yongeye kugaruka mu rugo.
Ati “Ndabakunda cyane. Sinjye uzabona nongeye kubabona mu rugo ndabakumbuye. Mwarakoze gukomera. Ndabakunda mfite umuryango mwiza cyane ku isi. Ndishimye ku isabukuru yanjye.”
Ubwo uyu muhanzi yizihizaga isabukuru kandi gereza afungiwemo yari yamudohoreye ku ndyo asanzwe ahabwa, ku buryo yahawe indi itandukanye n’iy’izindi mfungwa.
Muri iyi ndyo yahawe ku isabukuru ye harimo ‘Gâteau’ yafatanye n’ifunguro rya mu gitondo, umureti, ibirayi bikaranze ndetse n’inkoko.
Diddy w’imyaka 54 yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York. Ubu afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Umunsi ku wundi haza ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina bishinja uyu muhanzi w’icyamamare birimo iby’abagabo n’abagore. Gusa, we akomeza kubihakana avuga ko arengana.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha. Azatangira kuburana muri Gicurasi umwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!