Hatangajwe ko ari ingamba zafashwe mu rwego rwo kumurinda mu gihe ari muri gereza guhera ku wa Mbere tariki 16 Nzeri, yanasaba gufungurwa ngo aburane ari hanze ku ngwate ya miliyoni 50 $ urukiko rukabyanga.
Ibi bikaba byaratumye kwiyakira bimugora ndetse n’ubuzima bwe bwo mu mutwe uko buhagaze bikaba bitaramenyekana.
Uru rutonde yashyizweho ruzwi nka ‘Suicide watch’ mu Cyongereza, rufatwa nk’uburyo bwo kugenzura imfungwa mu buryo bwihariye ngo itaba yakwiyahura.
P.Diddy w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York. Iyi gereza yafunguwe mu 1994, ifungiwemo abantu basaga 1200.
Izwiho kubamo ibikorwa by’urugomo n’ihohotera, kuba uhafungiwe yahabwa ibiryo byanduye, kwiyahura n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku mfungwa ihafungiwe bikaba byahitana ubuzima bwayo.
Muri Nyakanga uyu mwaka imfungwa yarahapfiriye biturutse ku bikomere yatewe no kurwaniramo.
P Diddy tariki 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Icyo gihe, we yashakaga gutanga ingwate akaburanira hanze ariko ntibyakunda urukiko rumubera ibamba. Ntabwo igihe azasubirira imbere y’urukiko kiramenyekana.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.
Diddy yatangiye gushyirwa mu majwi mu mwaka ushize na Cassie Ventura bakundanye wamujyanye mu nkiko nyuma bakaza kubikemura mu bwumvikane.
Gusa, hahise haza ikindi gihiriri cy’abakobwa benshi n’abagabo bakomeje kumurega ibyaha biganisha ku basambanya ku gahato ari nabyo byatumye mu ntangiro z’iki cyumweru atabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!