Ibi Butera Knowless yabibwiye IGIHE mu kiganiro Kulture Talk, yafatanyijemo na Ariel Wayz baherutse gushyira hanze indirimbo.
Butera Knowless yavuze ko umuntu wese utangiye umuziki hari ingorane ahura nazo ariko byagera ku bakobwa bikaba akarusho.
Ati “Iyo utangira nta bushobozi uba ufite […] ikintu cya mbere kiba kigoye ni ukubona ubushobozi bukora ibintu uko ubishaka. Ibyo sinavuga ko ari umwihariko w’abahanzikazi gusa kuko ni ubuzima bwacu muri rusange.”
Yakomeje agira ati "Ikintu numva cyafasha abana b’abakobwa ni ugutsimbarara ku bisubizo byabo, Oya yawe ikaba Oya utitaye ku kuba yakubuza amahirwe runaka. Mu gihe ikujyana ahantu habi wayitsimbararaho.”
Ariel Wayz yavuze ko abana b’abakobwa bagihura n’ingorane mu muziki, kubera abagabo baba bifuza kubafatirana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!