00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Otile Brown yongeye kwiyambaza The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Otile Brown yongeye kwiyambaza The Ben bakoranye indirimbo ‘Kolo Kolo’, iyi ikaba imwe muri eshanu zigize EP nshya y’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Indirimbo ‘Kolo Kolo’ Otile Brown yakoranye na The Ben yakozwe mu buryo bw’amajwi Ayooo Rush umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Hanscana wo muri Tanzania.

Mu kiganiro kigufi na The Ben yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari iya Otile Brown wifuje ko yamwifashisha kuri EP ye nshya, ibi ngo byaturutse ku ndirimbo ‘Can’t get enough’ bakoranye igakundwa cyane.

Ati “Hari ukuntu Otile Brown yakunze indirimbo ya mbere twakoranye, bituma yifuza ko twakorana indi gusa hari n’indi nanjye turi gukorana izajya kuri album yanjye.”

Iyi ndirimbo yasohokeye rimwe n’izindi enye ziri kuri EP ya Otile Brown zirimo iyitwa; By my side, Hatima yakoranye na Ilogos, Do it yakoranye na Vivian Kenya na Terminator.

Uretse kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu buryo bw’amajwi n’umunyarwanda, inagaragaramo umunyamideli ukomoka mu Rwanda umaze kubaka izina muri Tanzania Jasinta Makwabe.

Jasinta Makwabe, ni umunyamideli ukomoka mu Rwanda uherutse guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar.

Mu mpera za 2020 nibwo hatanzwe ikamba rya Miss Africa Calabar ritangirwa muri Nigeria.

Iki gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Uwihirwe Yassipi Casmir mu gihe Tanzania yari yohereje uwitwa Jasinta Makwabe, umunyamideli w’icyamamare muri iki gihugu ariko unafite inkomoko mu Rwanda.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’iyo The Ben yakoranye na Diamond ari nayo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze.

The Ben yongeye gukorana indirimbo na Otile Brown iba iya kabiri muri eshatu bateganyaga gukorana
Uretse kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu buryo bw’amajwi n’umunyarwanda, inagaragaramo umunyamideri ukomoka mu Rwanda umaze kubaka izina muri Tanzania Jasinta Makwabe
Usibye kumurika imideli, Jasinta azwi nk'umukobwa wamamaza imyambaro akanagaragara mu mashusho y'indirimbo zinyuranye
Jasinta ukomoka mu Rwanda, aherutse guhagararira Tanzania muri MissAfrica Calabar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .