Ore arahatanira ikamba rya Miss East Africa The Netherlands arota n’irya Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Ore Hoogendijk, ukomoka mu Rwanda arahatanira ikamba ry’ubwiza ritangirwa mu Buholandi, ku banyafurika bakomoka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ari nako arota kuzahatanira Miss Rwanda.

Ore w’imyaka 18 ubusanzwe avuka kuri Se w’Umuholandi na nyina w’Umunyarwandakazi. Yavukiye mu Buholandi ari naho yakuriye. Afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 75 n’ibiro 65.

Yiga muri Kaminuza ya Hogeschool Rotterdam ibijyanye no kwita ku bakozi. Ari guhatana n’abakobwa 19 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu irushanwa ryitwa ‘Miss East Africa The Netherlands’.

Yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kwitabira iri rushanwa afite inyota yo guhagararira u Rwanda ndetse akaba ashaka kwitwara neza.

Yakomeje avuga ko bishobotse yazitabira irushanwa rya Miss Rwanda ariko ntiyeruye ngo avuge igihe azaryitabira.

Ati “Njya nifuza kuzaza guhatana muri Miss Rwanda igihe kimwe, byaba ari amahirwe atagira ingano. Byamfasha kwagura ubumenyi bwanjye ndetse no kongera ubunararibonye.”

Ore yavuze ko Miss Aurore Kayibanda ari muri ba Nyampinga yamenye kubera ubwiza bwe ndetse n’imico.

Ati “Ba nyampinga babayeho mu Rwanda uwo nzi ni Aurore Kayibanda kubera imyifatire ye. Abandi nzi ni Kundwa Doriane, Mutesi Jolly ndetse na Iradukunda Liliane.”

Akomeza avuga ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda kuko yavukiye mu Buholandi ndetse akaba atarigeze abana cyane n’abakivuga.

Ati “Ikinyarwanda cyanjye ni gike cyane ntago nageze amahirwe yo kubasha kukiga, amagambo nzi kuvuga ni mukomere cyangwa se murabeho nta bindi birenze aho nzi.”

Aherutse mu Rwanda mu 2016 no mu 2011 aho yari yaje gusura abo mu muryango wa nyina.

Nubwo atagize amahirwe yo kuba mu Rwanda avuga ko ari igihugu cyiza kandi kiri gutera imbere mu buryo bwihuse.

Ore afite gahunda yo kwegukana ikamba ry'ubwiza
Ore afite umushinga wo kuvuganira abana b'abahungu n'abakobwa bakorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose mu ngo iwabo
Uyu mukobwa aharaye indirimbo ya Buravan yitwa Malaika ndetse n'iya Meddy yitwa Igipimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza