Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa ‘Gen-Z Comedy’ bwatumiye Orchestre Impala ngo izasusurutse abazitabira ibi birori, mu gihe Butera Knowless ariwe mutumirwa w’umunsi.
Ibi bitaramo ubusanzwe biba kabiri mu kwezi, byitezwe ko iby’umwaka wa 2024 bizasozwa ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali.
Gen-Z Comedy ni ibitaramo by’urwenya byatangijwe na Fally Merci, kuri ubu bakaba bari kugana mu mezi ya nyuma yo kuzuza imyaka itatu ishize bitangiye.
Muri Gashyantare 2024 nibwo uyu munyarwenya yizihije imyaka ibiri ishize atangije ibi bitaramo.
Ku rundi ruhande uretse aba bahanzi batumiwe kuri iyi nshuro, abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abanyarwenya barimo; Fally Merci, Pirate, Muhinde, Rufendeke n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!