Kera habayeho! Ibitaravuzwe ku cyemezo cyatumye umushahara muri PGGSS uba 1 000 000 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ryubashywe ryahuzaga abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Usibye kugaragaza impano z’abahanzi, ryanahinduye imyumvire ya benshi bakora umuziki, bava ku gukorera ifiyeri babyibushya ikofi.

Mbere y’umwaka wa 2010, byari bigoye gutekereza ko umuhanzi w’Umunyarwanda yajya ku rubyiniro agahembwa miliyoni y’amafaranga. Iyo uganiriye n’abatangiye umuziki iki gihe, bakubwira uburyo no gukora umuziki ukamenyekana gusa byakoshaga.

Kubona urubyiniro ugaragarizaho impano, n’iyo utabihemberwa, nabyo hari benshi babyishyuriraga. Primus Guma Guma Super Star niryo rushanwa rya mbere ryahembye abahanzi benshi amafaranga meza (hatitawe ku byo basabwaga gukora).

Umuhanzi witabiraga iri rushanwa ryahagaze mu mwaka wa 2018, buri kwezi yahembwaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni impinduka zikomeye zazanywe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa.

Imvano y’igitekerezo cyo gusaba kuzamurirwa umushahara

Mu 2011 ubwo irushanwa rya PGGSS ryatangiraga bwa mbere, ubuyobozi bwa East African Promoters yariteguraga, bwatangaje ko umuhanzi wese uzaryitabira azahembwa ibihumbi 500 Frw ku kwezi.

Abahanzi barabyemeye ndetse bitabira igitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi muri Gicurasi 2011, ryitabirwa n’abahanzi bakomeye nka Dream Boys, Dr. Claude, Urban Boys, J-Polly, Riderman, Rafiki, Mani Martin, Faycal, King James na Tom Close.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki barenga 8000. Bwari ubwa mbere hanze y’Umujyi wa Kigali habereye igitaramo kinini kuri uru rwego.

Mani Martin wari ugezweho icyo gihe, niwe wabaye imbarutso yo kwanga 500 Frw bari bemerewe, basaba ko yakongerwa. Bakimara gukora igitaramo cy’i Rusizi, Mani Martin yasanze bari guhendwa. Ku ikubitiro yabiganirije Faycal na Tom Close, abereka ko bakeneye gusaba kongererwa umushahara.

Nubwo byari bigoye, aba bahanzi barafatanyije bumvisha bagenzi babo ko bakwiye gusaba kongezwa umushahara, bitaba ibyo bagahagarika akazi bari batangiye.

Kongezwa byavuyemo gukuba umushara kabiri

Umwe mu bahanzi bari bahari icyo gihe waganiriye na IGIHE, yavuze ko nyuma yuko Mani Martin azanye iki gitekerezo bakiyemeza kugishyigikira, basigaranye ihurizo ryo kubigeza ku bagombaga kubongeza.

Iki gihe bitoyemo ugomba kubavugira, batumira umuyobozi wa EAP yateguraga ibyo bitaramo, Mushyoma Joseph, ngo bamugezeho umwanzuro bafashe.

Ati “Icyo gihe sinibuka niba ari Humble Jizzo wagombaga kutuvugira niba ari Tom Close, gusa ndibuka ko twatumiye umuyobozi wa EAP yahagera tukarebana, tukananirwa kumubwira icyo twamuhamagariye.”

Mani Martin ni we watoboye aravuga, abwira Mushyoma uyobora EAP icyemezo cyabo kandi amumenyesha ko ari ntakuka.

Umuyobozi wa EAP na we icyo yagombaga gukora ni ukubimenyesha ubuyobozi bwa BRALIRWA. Ubwoba bwari bwose kuko batari bazi uko byakirwa.

Mushyoma yabajije abahanzi niba babyumvikanyeho, Mani Martin asubiza ko ari ibintu bumvikanyeho rwose.

Abahanzi bifuzaga kongezwa ibihumbi 250 Frw, Mani Martin abajijwe ayo bifuza kongezwa yahise asaba ko bakubirwa kabiri. Benshi muri bagenzi be batunguwe n’iki gitekerezo kuko batari bakizi.

Bahise bamenyesha umuyobozi wa EAP ko bakeneye igisubizo kugira ngo bamenye niba bakomeza akazi cyangwa karangirira aho.

Uyu waduhaye amakuru wari muri iyo nama yavuze ko byasabye amasaha make cyane, inama yahuje ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA ikanzura ko abahanzi bakubiwe kabiri umushahara.

Kuva mu 2011 umushahara fatizo w’umuhanzi wabaga yitabiriye irushanwa rya PGGSS, wahise uba 1 000 000 Frw kugeza mu 2018.

Ni amafaranga yabashije kugera ku mifuka ya benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, bikaba akarusho ku wegukanye irushanwa.

Mani Martin ni we wari uyoboye igitekerezo cyo kongezwa amafaranga
BRALIRWA yatangije iri rushanwa, yumvise icyifuzo cy'abahanzi ibongeza amafaranga
Abahanzi mu bitaramo byakurikiye, morale yari yose. Aha abahanzi bari basesekaye i Rubavu
Faycal, Tom Close na Rafiki akanyamuneza kari kose
Abakunzi b'umuziki bitabiraga ibi bitaramo ku bwinshi, aha ni Dr Claude imbere y'abafana i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .