TMZ yatangaje ko yabonye impapuro uyu muraperi aheruka gushyikiriza urukiko, aho iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yanditse asaba ko aba bombi barera abana babo batatu bafatanyije, ariko asaba ko abana baba cyane cyane kwa Cardi B.
Asaba kandi ko urukiko rugena uko buri mubyeyi azatanga indezo yo kurera abana. Offset anasaba ko umutungo wabo bari bahuriyeho usaranganywa mu buryo buboneye kandi buri wese akiyishyurira umwunganizi we mu mategeko.
Cardi B yari yatanze ikirego yaka gatanya muri Kanama 2024 ndetse amaze igihe atandukanye na Offset, uretse ko rimwe na rimwe bahurira ku minsi mikuru bari kumwe n’abana bafitanye.
Ubwo Cardi B yakaga gatanya umwaka ushize byari nyuma y’inshuro nyinshi, we na Offset bari baragiye batandukana. Mu 2018 baratandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma, no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.
Aba bombi bashyingiranywe mu 2017. Bafitanye abana batatu barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itandatu, umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka itatu n’umukobwa baheruka kubyara muri Nzeri 2024 bataratangaza amazina ye.
Cardi B aheruka kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’umukinnyi wa NFL, Stefon Diggs, mu gihe Offset we amaze iminsi agaragara ari kumwe n’abakobwa bamurika imideli barimo Melanie Jaydal.
Stefon Diggs uvugwa mu rukundo na Cardi B na we afite umukobwa w’imyaka umunani.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!