00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Offset mu nzira zo gutandukana na Cardi B

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Umuraperi Offset uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko ashaka gutandukana n’umuraperikazi Cardi B burundu, ndetse asaba ko bose bahabwa uburenganzira bungana ku bana batatu bafitanye.

TMZ yatangaje ko yabonye impapuro uyu muraperi aheruka gushyikiriza urukiko, aho iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yanditse asaba ko aba bombi barera abana babo batatu bafatanyije, ariko asaba ko abana baba cyane cyane kwa Cardi B.

Asaba kandi ko urukiko rugena uko buri mubyeyi azatanga indezo yo kurera abana. Offset anasaba ko umutungo wabo bari bahuriyeho usaranganywa mu buryo buboneye kandi buri wese akiyishyurira umwunganizi we mu mategeko.

Cardi B yari yatanze ikirego yaka gatanya muri Kanama 2024 ndetse amaze igihe atandukanye na Offset, uretse ko rimwe na rimwe bahurira ku minsi mikuru bari kumwe n’abana bafitanye.

Ubwo Cardi B yakaga gatanya umwaka ushize byari nyuma y’inshuro nyinshi, we na Offset bari baragiye batandukana. Mu 2018 baratandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma, no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.

Aba bombi bashyingiranywe mu 2017. Bafitanye abana batatu barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itandatu, umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka itatu n’umukobwa baheruka kubyara muri Nzeri 2024 bataratangaza amazina ye.

Cardi B aheruka kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’umukinnyi wa NFL, Stefon Diggs, mu gihe Offset we amaze iminsi agaragara ari kumwe n’abakobwa bamurika imideli barimo Melanie Jaydal.

Stefon Diggs uvugwa mu rukundo na Cardi B na we afite umukobwa w’imyaka umunani.

Offset na Cardi B bamaze iminsi bashyiditse mu nkiko
Offset na Cardi B bafitanye abana batatu ndetse Offset ashaka ko bose babagiraho uburenganzira bungana, gusa bakabana na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .