Ni ‘EP’ uyu muhanzikazi yari amaze igihe akozeho afashijwe n’aba Producers barimo Junior Multisystem, DJ Lil wamenyekanye nka Rudoviko, X on the beat, Bob pro n’abandi.
Oda Paccy mu kiganiro na IGIHE yavuze ko anyuzwe no gusubukura ibikorwa by’umuziki nyuma y’igihe kinini.
Ati “Nari maze igihe mpugiye mu masomo, ariko ubu asa n’aho yamaze kujya ku ruhande. Ubu amaso nyahanze umuziki kuko nagarutse mu buryo bweruye.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gusubukura umuziki, yahisemo gusubira mu njyana ya Hip Hop yamumenyekanishije.
Mu ndirimbo ziri kuri EP ye nshya, imwe yonyine ni yo yakoranye n’undi muhanzi. Ni iyo yahuriyemo na Sintex yitwa Daddy Mandela.
Uyu muhanzikazi yavuze ko EP ye nshya ari intangiriro z’umushinga munini afite mu muziki.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bitegura guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri UTB.
Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.
Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu mwaka ushize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!