00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yateguje album ye ya nyuma

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 May 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacififique [Oda Paccy] yateguje abakunzi ba muzika nyarwanda ko agiye gukora album ye ya nyuma ubundi akaba ahagaritse umuziki amazemo imyaka irenga 15.

Iyi Album avuga ko ari iya nyuma ije ikurikira EP (Extended Play) y’indirimbo enye yise “No Comment” yasohotse mu 2022 ndetse na album yise “Miss Independent” yamurikiye muri Petit Stade tariki 24 Kanama 2012.

Oda Paccy yabwiye Isibo Radio ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 13 ubu eshanu muri zo zamaze kurangira.

Ati “Mu byukuri ni album ndi gukora izaba ari iya nyuma mu rugendo rwanjye rwa muzika ubundi nkajya mu zindi nshingano, ni album izaba iriho injyana zitandukanye Oda Paccy ashobora kuririmba, maze gukoraho indirimbo eshanu gusa haraburaho nke cyane, nko muri Nyakanga izaba yarangiye yose.”

“Mu buzima busanzwe umuntu aba afite ibintu cyangwa inzozi aba ashaka kuzageraho bitari umuziki gusa , nibyo koko umuziki ni ikintu umuntu adahagarika ariko ashobora gufata ikiruhuko noneho icyo ashyira imbere kikaba akandi kazi yarutishije umuziki, navuga ko ari iya nyuma muri muzika yanjye.”

Oda Paccy avuga ko kuri iyi album ye ya nyuma hazaba hariho indirimbo enye ahuriyemo n’abandi bahanzi nubwo atashatse gutangaza abo aribo.

Ni album kandi iri gutunganywa n’aba Producer batandukanye barimo n’abagezweho muri iki gihe.

Oda Paccy asigaye ahugiye mu bijyanye n’ubushabitsi (business) ndetse n’ibiganiro binyuzwa ku rubugwa rwa YouTube bijyanye n’ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe.

Oda Paccy yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Icyabuze’,‘Mbese Nzapfa’, ‘Gangster Love’,‘Umunsi umwe’, ‘Boom boom’, ‘Miss President’, ‘Amaganya’, ‘Ninde’, ‘Ibyatsi’ n’izindi nyinshi ziri mu njyana ya Hip Hop.

Umva “Ngicyo” imwe mu ndirimbo za Oda Paccy ziheruka

Oda Paccy avuga ko kuri iyi album ye ya nyuma hazaba hariho indirimbo enye ahuriyemo n’abandi bahanzi nubwo atashatse gutangaza abo aribo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .