Oda Paccy afatanyije na Alto bakoranye indirimbo irimo ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Oda Paccy na Alto babarizwa muri Ladies Empire basohoye indirimbo nshya “Corona” ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus.

Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe hashize iminsi Isi yose n’u Rwanda by’umwihariko bihangayikishijwe n’iki cyorezo gikomeje kwica abantu.

Oda Paccy ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo yabwiye IGIHE, ko ”Muri make ubutumwa burimo burumvikana kandi na Leta nibwo ihora itwigisha, nahisemo kubukora nk’umuhanzi kuko ni umusanzu wanjye nk’umwenegihugu kandi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda.”

Oda Paccy avuga ko kenshi iyo ubutumwa buciye mu ndirimbo bugera kure bitewe n’abakunzi b’umuziki.

Ati ”Kuba umuhanzi si ukuririmba iyo abantu bishimye gusa no mu gihe nk’iki tuba tugomba gufasha abanyarwanda.”

Muri iyi ndirimbo humvikanamo ubutumwa bwo kwirinda iyi ndwara ndetse banagaragaza ibimenyetso byayo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryayo.

Mu nyikirizo bagize bati ”Twese hamwe dufatanye turwanye icyo cyorezo, twese hamwe nk’umuntu umwe dufatanye twirinde icyo cyorezo Corona cyandura kitarobanura.”

Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy na Alto mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakorewe muri Ladies Empire, ifasha abahanzi ikaba inayoborwa n’uyu muhanzikazi.

Reba iyi ndirimbo "Corona" ya Oda Paccy na Alto

Oda Paccy na Alto basohoye indirimbo nshya bise 'Corona'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza