Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wemeje ko Silas yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025.
Ati “Ni byo koko, Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”
Silas ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ nyuma yo gutabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Silas azwi mu ndirimbo nka ‘Ntiwabibatumye’ n’izindi nyinshi akunze gukoresha mu buryo bwo kubwiriza ijambo ry’Imana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!