Uyu musore na mugenzi we, Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions, ni bo bambitse John Legend imyambaro yagaragayemo ku rubyiniro mu gitaramo aheruka gukorera i Kigali.
Niyitanga Olivier yabwiye IGIHE ko kwambika uyu muhanzi atari amahirwe yagize, ahubwo byaturutse ku mugisha w’Imana.
Ati “Ntabwo ari amahirwe nagize ni umugambi w’Imana. Umwambaro we nahanze waturutse ku mushanana ariko uvuguruye. Agaciro k’umwenda ko ntabwo nagatangaza kuko nkahabwa n’umufuka umuntu yaje yitwaje, ndetse n’amafaranga yateganyije.”
Yakomeje avuga ko kandi nyuma yo kwambika iki cyamamare, ubu azashyirwa ageze ku nzozi zo kwambika umuhanzikazi Beyoncé uri mu bakomeye muri Amerika. Avuga ko ari ibintu azageraho biturutse ku myitwarire ye.
Ati “Ni ibintu bisaba kwizera ndetse ko kumenya icyo wowe ushaka kugeraho ndetse no kuba, umuntu mwiza ku bakugana kuko ntbwo baba bazi icyo wabagezaho nawe muzi icyo bakugezaho. Kuko umuntu wese ashobora kukugezaho ku wundi, kandi nzi ko kwambika John Legend hari akandi gaciro byahaye imyambaro nkora. Ikindi ni ukuba umunyamwuga kandi icyo cyo ni ikintu nitondeye kuva natangira aka kazi.”
Niyitanga Olivier watangije Tanga Designs, afite imyaka 28. Yavukiye mu Rwanda ndetse ni ho yakuriye. Yatangiye ibyo guhanga imideli nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.
Yabyinjiyemo ari nko kwishimisha akajya afata umwanya munini ahanga imideli ndetse atangira no kujya yambika abantu.
Nyuma yaje kugenda yihugura kugeza ubwo yabonye ko byavamo umwuga wamutunga abitangira atyo, niko gushinga Tanga Designs. Avuga ko mu myizerere ye ari we ugomba gufata iya mbere kugira ngo akabye inzozi ze.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!