00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunzire Aristide yafunguye sosiyete ifasha abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi hafi atanu Gahunzire Aristide asezeye muri The Mane Music, yamaze gufungura sosiyete ‘G&A Entertainment’ izajya ifasha abahanzi mu buryo butandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu musore yavuze ko ‘G&A Entertainment’ yashibutse ku yindi sosiyete yari afite y’ubucuruzi yitwa ‘G&A Ltd’.

Ati “Gahunda mfite ni ukugira ngo nkomeze gushyira itafari ryanjye ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. Gukorana n’abandi bantu rimwe hari ukuntu bigorana niyo mpamvu nahisemo gutangira urugendo rwo kwikorana.”

Uyu musore yavuze ko uretse gushora amafaranga, abahanzi hari ibindi nkenerwa baba bakeneye mu kazi kabo ka buri munsi, sosiyete ye yiteguye kubafasha.

Ati “Buriya abantu hari ibintu batazi, abahanzi ntabwo bakeneye umuntu ubaha amafaranga gusa, bakeneye n’uwabagira inama akabereka inzira banyuzamo ibintu byabo, sosiyete yacu rero nabyo izaza ibikemura.”

Biranashoboka ko iyi sosiyete yajya ishora n’amafaranga mu muhanzi mu gihe yaba ibona ko ishobora kuyagaruza.

Ibi byiyongeraho indi mirimo yo gutegura ibitaramo.

Gahunzire yahakanye amakuru yo gusinyisha abahanzi abo aribo bose, ahamya ko sosiyete ye izajya ikorana n’abahanzi bose aho gusinyana n’umwe cyangwa babiri gusa.

Ati “Iyi si Label, ni sosiyete yakorana n’abandi bahanzi ariko tutiziritse ku muntu umwe cyangwa babiri gusa.”

Binyuze muri iyi sosiyete afite imishinga itandukanye, ku ikubitiro uyu musore yahise akora indirimbo nshya yise ‘Amahano’ ihuriwemo n’abahanzi nka Bull Dogg, B Threy na B Nidal wo muri Cameroon.

Aristide Gahunzire wari uherutse gusezera muri The Mane Music si ho gusa yakoze ahubwo yananyuze muri KINA Music bakoranye imyaka itari mike.

Gahunzire Aristide wavuye muri The Mane yafunguye sosiyete ye
Ku ikubitiro agiye gusohora indirimbo yahurijemo Bull Dogg, B Threy na B Nidal wo muri Cameroon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .