Nyuma yo kubona ubujyanama bushya, Naason yasohoye indirimbo nshya ’Mu maso yawe’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itanu akora umuziki wenyine nta mbaraga zindi zimushyigikira, kuri ubu umuhanzi Naason yamaze kubona ubujyanama bushya ndetse ibikorwa byabo byamaze gutangira ahereye ku ndirimbo nshya "Mu maso yawe" yamaze gusohora.

Naason yaherukaga kumvikana mu muziki afite ubujyanama cyangwa abareberera inyungu ze mu bya muzika mu mwaka wa 2015 ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya gatanu, nubwo atabashije kwinjira mu icumi ba mbere bazengurutse igihugu bakora ibitaramo.

Iki gihe mu 2015 Naason yakoranaga bya hafi na “CB Records” Creative Basic Records yari iya Mukeshabatware.

Nyuma yo kutabasha kwitabira PGGSS5 imikoranire na Naason n’aba bamufashaga yatangiye kugenda nabi ndetse batandukana mu ibanga, uyu muhanzi atangira kwirwariza.

Yari amaze imyaka itanu nta muntu bafatanya, kuri ubu Naason yamaze kubona umujyanama bagiye gutangira gukorana bya hafi.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko Naason yamaze kumvikana uburyo bw’imikoranire na Dj Theos uherutse gutandukana na Social Mula mu minsi ishize.

Kugeza ubu hari imishinga y’indirimbo zinyuranye aba bamaze gukorana ndetse banashyize hanze iyo bise "Mu maso yawe" ari nawo mushinga wa mbere w’indirimbo bakoranye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox muri Monster Records mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard.

Dj Theos yabwiye IGIHE ko yiyemeje gukorana na Naason kugira ngo ubuhanga bw’uyu muhanzi budakomeza kuzimira nyamara ari umwe mu bo u Rwanda rufite w’umuhanga bityo ko yari akwiye gufashwa.

Yavuze ko bagiye gukora cyane ku buryo uyu muhanzi izina rye ryongera kwiyandika mu mitima y’abakunzi b’umuziki. Ati"Naason ni umuhanga, buri wese uzi umuziki ntashidikanya ku bushobozi bwe rero yari akeneye gufashwa."

Dj Theos yari aherutse gutandukana na Social Mula bari bamaze imyaka bakorana, uyu akaba yaramufashe nyuma y’abandi benshi barimo na Emmy batandukanye ubwo uyu muhanzi yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo gutandukana na Emmy, DJ Theos yaje kuba umwe mu bayobozi bwa Bridge Record (yaje kugurwa na TOP5 SAI) aha akaba ari naho yatangiye gukoranira na Social Mula, wari uvuye mu Ibisumizi bya Riderman bakomezanya urugendo rwa muzika batyo.

Reba indirimbo "Mu maso yawe" Naason agarukanye nyuma yo kubona ubujyanama bushya

Naason yaherukaga ubujyanama mu 2015
Naason kuri ubu agiye gukorana bya hafi na Dj Theos wakoranye n'abahanzi barimo Social Mula na Emmy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza