00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Pius yasimbuje Amalon mwishywa we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike DJ Pius atandukanye n’umuhanzi Amalon yari agiye kumara imyaka hafi itatu afasha binyuze muri sosiyete ya 1K Entertainment, kugeza ubu yamaze kumushumbusha mwishywa we Babo usanzwe akorera umuziki ku mugabane w’Uburayi.

DJ Pius wamaze kugirana amasezerano y’imyaka itanu akorana na Babo, umuhanzikazi usanzwe ukorera umuziki mu Budage yahamirije IGIHE ko ubu ariwe batangiranye urugendo rushya.

Mu masezerano bagiranye, DJ Pius yavuze ko “ Harimo ko azajya aza mu Rwanda kenshi gashoboka mu rwego rwo kubasha gukora umuziki ndetse no kuwumenyekanisha.

Ku ikubitiro nyuma yo gusinyana amasezerano, DJ Pius yahise asohora indirimbo ‘Go low’ Babo yakoranye na The Ben.

Uyu mukobwa ugiye gutangira imikoranire na 1K Entertainment, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.

Ni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki ariko wakunze kugorwa no guhuza umuziki we n’ubuzima bw’ishuri aho yigaga mu Budage aho atuye n’ababyeyi be.

Indirimbo nshya ya Babo na The Ben

Babo azwi cyane mu ndirimbo yagiye akorana n'itsinda rya Urban Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .