Massamba Intore uherutse gukora igitaramo 30/40 y’Ubutore, yabwiye IGIHE ko ibitaramo agiye gukorera muri Canada ntaho bihuriye n’icyo yakoreye mu Mujyi wa Kigali cyo kwizihiza umwaka amaze mu muziki.
Uyu muhanzi byitezwe ko azahaguruka i Kigali ku wa 10 Nzeri 2024, ategerejwe mu gitaramo kizabera i Edmonton ku wa 14 Nzeri 2024 aho azaba ataramana n’abarimo Alpha Rwirangira.
Nyuma y’iki gitaramo Massamba Intore azahita yerekeza i Toronto aho azataramira ku wa 21 Nzeri 2024.
Massamba Intore ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, by’umwihariko akaba impirimbanyi y’umuziki gakondo cyane ko uretse kuwukora anawutoza abato kuri we.
Kuri ubu Massamba Intore ni umutoza mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!