00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Zeotrap, RIB yatangiye iperereza kuri Ish Kevin na Hollix

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 June 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya ahari ahamya ko rwanaritangiye kuri Ish Kevin na Hollix.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wahamije ko kugeza ubu bahamagaje aba baraperi bose bakabazwa.

Ati “Zeotrap, Ish Kevin na Hollix bose barahamagajwe, barabazwa iperereza riracyakomeje ariko bari gukurikiranwa.”

Aba baraperi bose bakurikiranyweho gukora ibihangano birimo amagambo y’urukozasoni n’ibitutsi nyandagazi, binyuze mu ihangana bamazemo iminsi.

Zeotrap amaze iminsi mu ihangana n’abaraperi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Trapish Music ya Ish Kevin ndetse mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana mu ndirimbo babwirana amagambo akomeye.

Icyakora nubwo bimaze iminsi, mu minsi ishize nibwo byarushijeho kuba bibi ubwo Zeotrap yasohoraga indirimbo ‘Sinabyaye’, iyi ikaba yaraje gusubizwa na Hollix mu yo yise ‘Gasununu’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ubutumwa bw’uru rwego bukiri ubwo baherutse gutanga ku bahanzi.

Ati "Abahanzi ni bahange ibihangano bitabahanganisha n’amategeko; kuko nibwo buhanga..”

Zeotrap we aherutse guhamagazwa ahita anibwiriza gusiba indirimbo 'Sinabyaye' yakoze atuka abahanzi bo muri Trapish Music
Hollix nawe yatangiye gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha
Ish Kevin uyobora Trapish Music yatangiye gukorwaho iperereza na RIB ku bihangano birimo amagambo nyandagazi n'ibitutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .