00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaël Faye yasohoye ikindi gitabo ‘Jacaranda’ gikomoza ku mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani asohoye igitabo yise ‘Petit pays’ yagurishijeho kopi zirenga miliyoni, Gaël Faye agarukanye ikindi yise “Jacaranda” na cyo gikomoza ku mateka y’u Rwanda.

Muri Kanama 2016, Gaël Faye yasohoye igitabo cye cya mbere yise ‘Petit pays’, iki kikaba cyari icya mbere asohoye nubwo cyasize kimwicaje ku meza y’abanditsi bubashywe kubera ko cyakiriwe n’abasomyi mu buryo bushimishije cyane.

Ni igitabo cyahesheje Gaël Faye igihembo kizwi nka ‘Prix Goncourt des lycéens’ ndetse cyahinduwe mu ndimi zibarirwa muri 40 mu gihe avuga ko yagurishije kopi zirenga miliyoni 1,4.

Si ibyo gusa, inkuru yo muri ‘Petit Pays’ yanakinwemo filime zitandukanye, ikinamico kugeza no ku nkuru zishushanyije.

Nyuma y’imyaka umunani iki gitabo kigiye hanze, Gaël Faye yasohoye igishya yise ‘Jacaranda’, cyamaze kugezwa mu masomero atandukanye kuri uyu wa 14 Kanama 2024.

Muri Jacaranda, Gaël Faye abaramo inkuru y’umwana witwa Milan.

Uwo mwana Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ariko aho yari ari icyo gihe ni kure cyane y’u Rwanda, kuko yabaga i Versailles mu Bufaransa.

Ni inkuru igaragaza uyu mwana nk’umuntu wabonaga gusa amashusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanwaga kuri televiziyo.

Nyina w’Umunyarwandakazi wari utuye i Paris, yamaze imyaka irenga 20 ataragira na kimwe abwira uwo mwana ku nkuru ye ndetse n’igihugu cyamwibarutse.

Milan yatangiye kurushaho kwibaza byinshi ubwo yabonaga mu itangazamakuru havugwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bituma yotsa igitutu umuryango we agamije kumenya inkomoko ye.

Mu gitabo Petit pays, Gaël Faye yabaze inkuru y’uwitwa Gabriel, ingimbi ikomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’uw’Umufaransa aho uyu mwana aba yarakuriye mu Burundi, umuryango we ukaza kwimukira muri Yvelines nyuma y’igihe gito hatangiye intambara ya gisivile mu Burundi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Gaël Faye yasohoye igitabo gishya ‘Jacaranda’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .