Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’iyi nkumi yitwa Clelia, Egide Fox, yawukoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye ndetse amakuru akavuga ko ari naho uyu mukobwa atuye.
Nta makuru menshi Egide Fox yigeze ashaka gutangaza yaba kuri uyu mukobwa cyangwa se ku bukwe bwabo n’amafoto yagiye hanze byatewe n’inshuti zabo zayasakaje ku mbuga nkoranyambaga zibifuriza ibihe byiza.
Egide Fox asezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka irenga ine atandukanye na Miss Aurore Kayibanda bari barasezeranye kubana akaramata ariko iby’urukundo rwabo bikaza gushyirwaho akadomo mu 2021.
Nyuma yo gutandukana na Egide Fox, Miss Aurore Kayibanda yaje gushaka undi mugabo witwa Gatera Jacques wamwambitse impeta mu 2023, basezerana imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!