00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Miss Aurore, Egide Fox yasezeranye imbere y’amategeko n’inkumi bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 January 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Nyuma yo gutandukana na Miss Aurore Kayibanda wanakoze ubukwe mu minsi ishize n’undi mugabo, Mbabazi Egide benshi bita Egide Fox nawe yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’inkumi bitegura kurushinga.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’iyi nkumi yitwa Clelia, Egide Fox, yawukoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye ndetse amakuru akavuga ko ari naho uyu mukobwa atuye.

Nta makuru menshi Egide Fox yigeze ashaka gutangaza yaba kuri uyu mukobwa cyangwa se ku bukwe bwabo n’amafoto yagiye hanze byatewe n’inshuti zabo zayasakaje ku mbuga nkoranyambaga zibifuriza ibihe byiza.

Egide Fox asezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka irenga ine atandukanye na Miss Aurore Kayibanda bari barasezeranye kubana akaramata ariko iby’urukundo rwabo bikaza gushyirwaho akadomo mu 2021.

Nyuma yo gutandukana na Egide Fox, Miss Aurore Kayibanda yaje gushaka undi mugabo witwa Gatera Jacques wamwambitse impeta mu 2023, basezerana imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Egide Fox yasezeranye imbere y'amategeko n'inkumi bitegura kurushinga
Ibyishimo byari byose hagati ya Egide Fox n'umukunzi we bitegura kurushinga
Clelia wasezeranye imbere y'amategeko na Egide Fox
Nta makuru menshi azwi kuri uyu mukobwa ugiye kurushinga na Egide Fox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .