00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Kigali, John Legend yataramiye muri Nigeria (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 February 2025 saa 09:05
Yasuwe :

Nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye i Kigali, John Legend yakomereje muri Nigeria n’ubundi mu bitaramo bya Move Afrika.

Ubwo yari muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos ahitwa Palms, John Legend yataramanye n’abarimo Simi ndetse na DJ Consequence.

Uyu muhanzi abaye uwa kabiri ukomeye utumiwe mu bitaramo bya ‘Move Afrika’, nyuma ya Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cya John Legend kiba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Afrika.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Ubwo aheruka i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025, John Legend yahakoreye igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi umunani mu gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Bwiza ndetse na DJ Toxxyk.

DJ Consequence niwe wasusurukije abakunzi b'umuziki i Lagos
Simi niwe muhanzikazi wo muri Nigeria wahuriye mu gitaramo na John Legend
John Legend yaserutse mu myenda yadodewe n'abanyamideli bo muri Nigeria
Abaririmbyi ba John Legend bari baberewe mu myenda yo muri Nigeria
John Legend yishimiye gutaramira i Lagos
Simi yasanze ku rubyiniro John Legend basubiranamo indirimbo Refuge
John Legend anyuzamo akanacuranga Piano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .