Mu myaka mike ishize hari abumvaga gahunda ya ‘Made in Rwanda’ nk’inzozi, gusa uko iminsi yigira imbere nta watinya kuvuga ko ibyafatwaga nk’ibidashoboka biri kugenda bisobanuka.
Ibikorerwa mu Rwanda uretse kuba hari ab’imbere mu gihugu babikoresha, hari n’abanyamahanga byahogoje, babikunda bihebuje.
Jidenna uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, ubwo yataramiraga mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Bruce Melodie, yaserukanye imyambaro ya Made in Rwanda.
Urukundo yakunze imyambaro idoderwa mu Rwanda, uyu muhanzi ukomeye ku Isi yongeye kurugaragaza nyuma y’umwaka ahavuye ubwo yashyiraga ifoto ye kuri Instagram yambaye imyenda yadodewe muri Moshions.
Uyu mwambaro Jidenna yari yambaye wadodewe muri Moshions ya Turahirwa Moïse umaze imyaka isaga itanu mu rugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, abinyujije mu mideli.
Mu 2013 nibwo Turahirwa yashinze inzu ye bwite y’imideli yise ‘Moshions’, gusa mu 2015 nibwo yayandikishije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, nk’uruganda rukora rukanatunganya imideli.
Turahirwa w’imyaka 28 yigeze kubwira IGIHE ko yatangiye kwikorera nyuma y’igihe yerekana imyenda y’abandi bakoreshaga ibitenge bakavuga ko ari imyambaro ya Kinyafurika, we yiha intego yo kugaragaza umwihariko w’u Rwanda.
Jidenna mu mwambaro wa Moshions




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!