Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu barimo Miss Rwanda Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.
Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ababereye nyirasenge kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.
Aba bakobwa bamenyekanye cyane mu 2018 ubwo bifataga amashusho bari kuririmba indirimbo ya Mr Eazy wo muri Nigeria, barayamwoherereza na we ayashyira ku mbuga nkoranyambaga abantu barayakunda cyane.
Nyuma benshi mu bakora ubucuruzi mu Rwanda batangiye kubiyambaza mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo. Byavuye ku rwego rwo kwishimisha bisanga bakorana na sosiyete zikomeye mu Rwanda nka MTN n’ibindi bigo bikomeye.
Aba bakobwa bamaze igihe bamamaza ibikorwa by’abandi baje kwiyemeza kwikorera ubucuruzi bw’imyenda.
Uwineza Kelly waganiriye na IGIHE ubwo umunyamakuru yasuraga aho Mackenzies bacururiza mu Kiyovu, yavuze ko icyemezo cyo gutangiza ubucuruzi bagifashe mu rwego rwo gushaka uko barushaho kwiteza imbere.
Ati ”Muri uyu mwaka nibwo twatekereje uko twakora ikintu cyacu, kuko twamamarizaga abandi bantu bakunguka.”
Yakomeje avuga ko nk’abigeze kumurika imideri mu buto bwabo, bakundaga ibyo kurimba. Bituma igitekerezo cyabo cya mbere kigirana isano n’imyambarire.
Mu Ukwakira 2020 baje gutangiza ubucuruzi bw’imyenda ariko bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Nubwo bahereye ku mbuga nkoranyambaga, Uwineza avuga ko bifuzaga kuzakora iduka ryabo bakagira aho bakorera.
Ubushobozi bwari bumaze kugwira kuko imyenda yabo yagurishijwe cyane ubwo batangiraga kuyicuruza, bwahuye nuko bari bamaze kubona ko bakeneye kugira aho bakorera bazajya bahurira n’abaguzi babo.
Mu minsi ishize nibwo aba bakobwa bafunguye iduka ry’imyenda yabo, Uwineza avuga ko rizabafasha kunoza ubucuruzi.
Ati ”Reka nguhe nk’urugero, nk’ubu iyo tubonye umukiliya tuba tutazi uko angana neza, tuba dushobora kwibeshya, rero iyo bibaye ngombwa ko agarura umwenda ngo tuwumusubiriremo, aba agomba kuba afite aho adusanga. Urumva rero iyo tuba dukorera ku mbuga nkoranyambaga byari kugorana.”
Imyenda yabo bayise ‘Zöi design’ gusa si bo bayidodera kuko iyo bamaze kumvikana n’umukiliya akababwira ibyo akeneye, bagana abadozi b’umwuga bakorana bakabibakorera.
Uwineza yavuze ko kugeza ubu benshi mu bakiliya bafite babakura ku mbuga nkoranyambaga yaba iz’iduka ryabo,izabo ku giti cyabo kimwe n’iza Makenzies.
Usibye abari imbere mu gihugu, uyu mukobwa yavuze ko binyuze ku mbuga nkoranyambaga bafite abakiliya benshi bo hanze y’u Rwanda nubwo imbogamizi zikiri zose ku buryo bwo kubagezaho ibyo bifuza ku gihe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!