Sabrina Morrisey ushinzwe kumwitaho, yari aherutse gutangaza ko yatakaje ubushobozi bwose bwo kugira icyo yakora bitewe n’ubu burwayi.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Antoine Edwards, Wendy yagaragaye afite imbaraga bitandukanye n’ubushize, ndetse amwenyura.
Edwards yavuze ko uyu mugore ameze neza ndetse ngo ubwo yafatwaga aya mashusho muri Leta ya Florida, yari kumwe na mubyara we, Travis Finnie.
Wendy yaherukaga kugaragara mu ruhame muri Kanama 2024, ubwo Sabrina yagezaga mu rukiko ikirego ku bakoze filime mbarankuru yiswe ’Where Is Wendy Williams?’
Muri Gicurasi 2023 ni bwo byatangajwe Wendy wamamaye mu biganiro birimo ’The Wendy Williams Show’ yatakaje ubushobozi bwo kwibuka. Icyo gihe Sabrina yahawe inshingano yo gukurikirana ubuzima bwe n’imitungo ye.
Yahagaritse ikiganiro ’Wendy Williams Show’ mu 2022 nyuma y’imyaka 12 kiba. Icyo gihe yasimbuwe na Sherri Shepherd, watangije icyo yise “SHERRI”.
Indwara ya ‘Frontotemporal dementia’ yafashe Wendy yangiza ubwonko, bigatuma uyirwaye atabasha kuvuga neza no gusobanukirwa ibyo mugenzi we ari kumubwira, kunanirwa k’umubiri no kutagenda neza, guhindagurika kw’amarangamutima n’ibindi.
Abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaje ko nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara bihari, uretse gufasha uyirwaye kuvurwa ibimenyetso byayo no kumugabanyiriza uburibwe.
Iyi ndwara ni yo yatumye Bruce Willis wamamaye muri filime ahagarika aka kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!