Nyuma y’induru n’intugunda, Cardi B yatunguje imodoka ya Lamborghini umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar umaze kwamamara nka Cardi B, yatunguye umugabo we Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset mu itsinda rya Migos, amuha imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini, nyuma y’iminsi yari ishize batabanye neza.

Ibi byabaye ubwo uyu muraperi yizihizaga isabukuru y’imyaka 29 agatungurwa n’umugore we, wamuhaye Lamborghini Aventador SVJ igura 601. 000 $ asaga miliyoni 595 Frw.

Cardi B yari yateguriye umugabo we ibirori byatumiwemo abantu mbarwa, bigiye guhumuza baragenda amufashe mu maso arangije ahita amwereka iyi modoka nk’impano yamugeneye ku munsi w’isabukuru ye.

Offset yabonye iyi mpano aratungurwa ndetse arishima mu buryo bukomeye, mu gihe inshuti ze zo zari ziri gufata amafoto n’amashusho. Ibi birori byari byitabiriwe n’ibyamamare byo muri Amerika birimo Kylie Jenner, Megan Thee Stallion na Teyana Taylor.

Cardi B ubwo umugabo we yizihizaga isabukuru yagaragaje amarangamutima amwifuriza ubuzima bwiza bushoboka no gukomeza kugumana umutima mwiza afite.

Arangije ati “Warakoze mu mezi ashize kumfasha gushyira ubushabitsi bwanjye ku murongo.”

Muri Nzeri Cardi B yari yatanze impapuro ashaka gutandukana n’umugabo we, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, banasezeranye kubana akaramata.

TMZ iherutse gutangaza ko uyu mugore yujuje impapuro akazishyikiriza urukiko yari yatsemo gatanya, asaba ko ikirego cyahagarara kuko abona urukundo rwe n’umugabo we rwongeye kuzahuka.

Ubwo Cardi B yizihizaga isabukuru y’imyaka 28 ku wa 11 Ukwakira hagaragaye kwiyunga n’umugabo ku karubanda, ndetse Offset yamuhaye impano akanyamuneza kaba kose kuri uyu mugore. Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus ufite imyaka ibiri.

Reba Indirimbo Cardi B yahuriyemo n’umugabo we yahaye impano y’imodoka

Offset ku isabukuru ye umugore yamuhereyemo imodoka y'akataraboneka
Cardi B yagaragaje ko Offset ari umuntu udasanzwe
Cardi B yatunguye umugabo we amuha imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Lamborghini Aventador SVJ
Urukundo rw'aba bombi ruhora ari hasi hejuru ariko ubu babanye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .