Muri Kenya uwitwa Grace Ramtu yatorewe kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World. Uretse uyu mukobwa umusore witwa Teddy Rossiter na we yahawe ikamba rya Mr. World Kenya 2024, aho we n’uyu mukobwa bagiye kuzahagararira iki gihugu muri Miss & Mr. World.
Muri Uganda batoye Nyampinga wa 2024-2025
Muri Uganda Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama rishyira ku wa 4 Kanama 2024.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Miss World Africa, Lesogo Chombo na Miss Tanzania, Halima Kopwe.
Natasha Nyonyozi yagaragiwe n’Igisonga cya Mbere aho ikamba ryahawe Suraya Umeimah naho Igisonga cya Kabiri aba Jaon Nabatanzi.
Natasha Nyonyozi afite imyaka 23, yavukiye Kamuganguzi hafi y’umupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale ho muri Uganda. Uyu mukobwa yari amaze iminsi ahabwa amahirwe n’ibinyamakuru bitandukanye, kubera ubuhanga bwe mu misubirize n’ubwiza.
Uyu mukobwa na we azahagararira Uganda muri Miss World 2025.
Natasha Nyonyozi yatowe nyuma y’aho muri Nyakanga uyu mwaka bamwe mu bakobwa batandukanye bari bahatanye mu Irushanwa rya Miss Uganda bakozanyijeho mu mwiherero nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho yagaragazaga aba bakobwa bahanganye, bagafatana mu mashati kugera ubwo bakizwaga n’abari hafi aho.
Natasha yasimbuye Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wari wambaye iri kamba mu gihe cy’umwaka.
Miss Uganda 2024-2025 kandi yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Wish ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda, angana na 8 818 686 Frw.
Chidimma Adetshina utavugwaho rumwe mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo yakomeje
Muri Afurika y’Epfo Chidimma Vanessa Onwe Adetshina utavugwaho rumwe, yakomeje muri iri rushanwa mu bakobwa icumi bazatoranywamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu mu cyumweru gitaha.
Chidimma Vanessa Onwe Adetshina bivugwa ko afite inkomoko ku babyeyi bo muri Mozambique na Nigeria, ubwo yinjiraga mu irushanwa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo baramwikomye, bavuga ko adakwiriye guhatana muri iri rushanwa mu gihe adakomoka muri iki gihugu ariko abandi bo bagaragaza ko batabyumva gutyo.
Abategura iri rushanwa nabo kandi bavuga ko uyu mukobwa yujuje ibisabwa.
Natasha Joubert ufite ikamba rya Nyampinga rya Afurika y’Epfo mu 2023, ni we uzambika ikamba umusimbura we ndetse uzatorwa, akazahagararira iki gihugu muri Miss Universe 2024 izabera muri Mexique ku nshuro yayo ya 73.
Kugeza ubu abakobwa icumi bakomeje mu cyiciro cya nyuma harimo Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, Kebalepile Ramafoko, Kirsten Khan, Layla Zoubair, Lebohang Khoza na Mia le Roux.
Hari kandi Nompumelelo Maduna , Onalenna Constantin , Ontshiametse Tlhopane, Palesa Lombard na Taahira Katz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!