00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka umunani, Itorero Inyamibwa ryongeye gutanga ibyishimo ku ivuko (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 March 2025 saa 11:45
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani Itorero Inyamibwa rivuye i Huye rikimukira i Kigali, ryongeye kuhataramira mu gitaramo ryise ‘Inka’ cyabereye muri ‘Grand Auditorium’ ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2025.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo abanyeshuri n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo biganjemo abo mu Karere ka Huye bagaragazaga urukumbuzi bari bafitiye iri torero.

Umwe mu bayobozi b’iri torero, Rodrigue Rusagara, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibindi byinshi bifuza kujya bakorera muri iyi Kaminuza yashingiwemo Inyamibwa.

Rusagara yijeje ibitaramo bizenguruka no mu zindi kaminuza nubwo atavuze igihe bizatangirira.

Igitaramo ‘Inka’ bakoreye i Huye cyari gikurikiye icyo bakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Camp Kigali ku wa 15 Werurwe 2025.

Itorero Inyamibwa ryavukiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu 1998, rishingwa n’abanyeshuri bari bahuriye mu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘AERG’.

Ryari itorero bashinze mu rwego rwo kujya ribafasha kubona uburyo bwo kwidagadura bityo bakirinda kwigunga, icyakora uko imyaka yagiye yigira imbere ryarakomeye birangira uyu munsi ribarizwa mu matorero akomeye mu Rwanda.

Mu 2017, iri torero ryimukiye mu Mujyi wa Kigali, aho rikorera kugeza uyu munsi.

’Igitaramo Inka’, Itorero Inyamibwa ryateguye, kigamije kongera gukundisha abantu inka, kubibutsa umuco wo kugabirana ndetse n’isano umuntu afitanye n’inka.

Mu kugitegura, abagize iri torero bavugaga ko biyemeje kugira imwe mu miryango bazagabira ndetse bakazanatangiza ubukangurambaga bwo kugabirana, kuri ubu nyuma y’ibi bitaramo bakaba bahamya ko bagiye kwicara bakareba uko babikora neza.

Nziza Francis yatangiye asusurutsa abakunzi b'umuziki w'inanga nyarwanda
Igitaramo cyatangijwe n'umurishyo w'abakaraza bo mu Itorero Inyamibwa
Ababyinnyi b'Itorero Inyamibwa batanze ibyishimo i Huye
Inyubako ya 'Grand Auditorium' yari yakubise yuzuye
Miss Teta Nicole ni umwe mu babyinnyi b'Itorero Inyamibwa
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'imbyino z'Itorero Inyamibwa
Abatari baherutse kubona Itorero i Nyamibwa bari bishimiye kongera kuribonera aho ryashingiwe
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo, by'umwihariko abazi iri torero ritangira bongeye kuribona ryarakuze
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo cyasojwe benshi bahagurutse bacinya akadiho

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .