Chris Brown yagaragaye ari kuganira n’uyu mukobwa wamenyekanye muri sinema, bose baseka bahuriye muri iki gitaramo ubona buri wese yizihiwe akanyamuneza ari kose.
Amafoto yafashwe agaragaza bombi ibiganiro byaryoshye, Tran yishimiye kongera guhura n’uyu wahoze ari umukunzi we.
Mu 2017 nibwo TMZ yari yatangaje ko Karrueche Tran yitabaje amategeko ku buryo yasabye ibizwi nka ‘restraining order’ ashaka ko uyu musore atazongera kumwegera.
Icyo gihe Karrueche Tran yavugaga ko Brown yamusagariye ndetse akabwira abantu ba hafi ye ko azamwica, yanavugaga ko yamukubise ubugira kabiri akanamuhirika ku madarage.
Hashize amezi Tran atanze ubusabe bwe, yemerewe n’amategeko kuba Chris atagomba kumwegera mu gihe cy’imyaka itanu. Ariko ubu iryo tegeko ryamaze kurangira.
Icyo gihe, Brown yagiranye amakimbirane n’abasore batandukanye bakundanye na Tran kuva igihe yaherewe itegeko rimubuza kumwegera ndetse habayeho gushyamirana bikomeye hagati ye na Quavo wahoze mu itsinda rya Migos.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!