Habyarimana wazamuye amazina nka Samusure, Sekaganda na Kanyombya agiye gusubira muri filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bakurikirana filime nyarwanda bazi amazina nyarwanda y’ibyamamare nka Samusure, Sekaganda, Nzovu, Nyinawambogo, Mukarujanga, Kanyombya n’andi. Nyiri ugutuma aya mazina amenyekana yitwa Habyarimana Charles ari nawe wabakinishije muri filime zitandukanye.

Habyarimana, imyaka 18 irirenze atangiye urugendo rwe mu gukora filime kuko ari ibintu yinjiyemo mu mwaka wa 2002.

Uyu wari uzwi cyane mu kwandika ikinamico, arebye filime za Siriki na Souke zabiciye bigacika mu myaka ya 2002 nibwo yatangiye gutekereza uko n’abanyarwanda bakina filime kandi zigakundwa.

Yagize ati “Njye nize Economie ariko nkaba nari nifitemo ubuhanzi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nifuzaga gukora ikintu cyasetsa abantu bakava mu gahinda.”

Yatangiye gutunganya filime mu 2002 ahera ku yitwaga “Ntawe umenya aho bwira ageze”, “Haranira kubaho” akurikizaho “Zirara zishya”.

Izi filime zamenyekanyemo abakinnyi b’ibyamamare nka Samusure, Kanyombya,Mukarujanga, Nyinawambogo, Nzovu, Sekaganda n’abandi banyuranye bakunzwe ndetse bakinagezweho muri iki gihe.

Avuga ko ubwo yinjiraga mu mwuga wa sinema ibigo bitandukanye byabateraga inkunga, ariko uko iminsi yagiye yisunika bagiye babivamo, bituma nawe acika intege.

Ati”Buriya Zirara zishya nakoresheje amafaranga yanjye gusa, nta muntu n’umwe wanteye inkunga. Naje guhura n’umu Dj ambaza impamvu tutagisohora filime, ambwira ko iyo hasohotse inshya we ashobora no gukorera ibihumbi ijana ku munsi.”

Yavuze ko uko iminsi yagiye yicuma ariko abatwarira ubuntu ibihangano byabo bagiye biyongera bituma abakoraga filime bagwa mu gihombo kuko abazigurishaga bataziranguye bari babaye benshi.

Uko isoko ryapfaga abakora filime bakagwa mu gihombo byatumaga n’izikorwa zitakaza urwego rwazo bagakora iziciriritse.

Habyarimana utarakundaga gukora ibintu bibi avuga ko yahisemo kubireka. Imyaka ibaye itanu ahagaritse ibyo gukora filime.

Yavuze ko ashimira bikomeye ab’amazina akomeye yakoranye nabo mbere. Ati “Benshi muri bariya, bari abanyempano. Icyo nakoze ni ukubabyutsa ariko bari abahanga cyane kandi murabibona ko bahagaze neza.”

Kuri ubu, Habyarimana avuga ko isoko rya filime rigifite ikibazo nubwo hari abamaze kuyoboka irya Youtube, iri naryo ariko ngo ritanga amafaranga make bigatuma n’abakina filime muri iyi minsi hari ibintu badashyiramo kuko byabatera igihombo.

Nyuma y’imyaka itanu atari muri filime nyarwanda avuga ko agiye kongera gukora filime.

Yavuze ko ari gutekereza uko yasubira inyuma akazamura impano nshya kuko asanga ari ibintu bishoboka.

Habyarimana Charles watumye hamenyekana amazina akomeye muri filime nyarwanda agiye kubisubukura nyuma y'imyaka itanu abihagaritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .