Humble Jizzo yahishuye icyatumye Urban Boys imaze imyaka ibiri idasohora indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umwaka n’amezi hafi icumi arashize itsinda rya Urban Boys ridasohora indirimbo, baheruka gushyira hanze iyo bise “Forever” yasohotse muri Gashyantare 2019. Humble Jizzo yahishuye ko ikibazo cy’ubushobozi aricyo kibyihishe inyuma.

Ibi bije nyuma yuko iri tsinda ryakunzwe n’abatari bake rimaze igihe rigaragaza imbaraga nke cyane mu muziki.

Humble Jizzo yagaragaje ko usibye kuba ari abahanzi bakuru, ariko bagiye banagira izindi nshingano zatumye imbaraga zo mu muziki zigabanuka.

Ati”Abantu barakuze, imyaka tumaze muri ibi bintu ni myinshi, bamwe ubu dufite imiryango, byumvikane ko tutakomeza gukora nka cyera.”

Humble Jizzo yavuze ko abantu badakwiye kwitega ko bazakomeza gushora amafaranga mu muziki nkuko babikoraga cyera kuko ari abantu bafite izindi nshingan.

Uyu muhanzi avuga ko yaba we cyangwa mugenzi we Nizzo, babanje gushaka ibindi bakora byatuma ubushobozi bwabo budahungabana ubundi bakabona gushora mu muziki.

Humble Jizzo yavuze ko batari gukomeza gutwarwa n’umunyenga wo kwamamara ngo ubushobozi bwabo babumarire mu muziki aho kwita ku mibereho.

Uyu muhanzi yagize ati”Burya mu muziki w’u Rwanda, abahanzi bakunda kugira amazina manini kuruta ubushobozi bwabo. Iyo ubishoboye uba ugomba kugerageza bikajyana.”

Avuga ko abahanzi bakwiye gutekereza uko ubushobozi babona babubyaza umusaruro, aho kugira ngo amazina yabo arute ubushobozi bwabo.

Humble Jizzo yavuze ko gukora umuziki muri iki gihe bigoye, kuko bisaba gushora cyane nyamara ibyinjira ntibingane n’ibyagiye.

Abajijwe niba adasanga umwaka urenga badakora umuziki atari ikibazo kubakunzi babo, Humble Jizzo yagize ati”Niyo yaba ibiri, nta kibazo. Nta gihunga cyadutera kuza gukora umuziki utari bugire icyo utumariye.”

“Niba hari abahanzi bakoze umuziki uhenze babifiteho ubunararibonye Urban Boys yaba irimo, tuzi icyo bisaba gukora indirimbo nziza, gukorana n’abahanzi cyangwa aba producer bakomeye kuko twakoranye nabo.”

Humble Jizzo yavuze ko bari kwisuganya ku buryo mu minsi mike, abantu bazongera kumva itsinda rya Urban Boys.

Uyu muhanzi yahishuye ko muri ibi bihe bahugiye mu kwimura studio yabo yari iri i Nyamirambo ikaba iri kujyanwa aho Nizzo nawe yimukiye.

Usibye studio ariko kandi bari kwimura Urban images, yavuye Kicukiro aho yari yashyizwe ijyanwa ku Gishushu ahari ibiro n’ubundi bya Tunga Real Estate (kompanyi nshya y’uyu muhanzi ikora ubucuruzi bw’ibibanza n’amazu).

Ubu kimwe n’ubundi bucuruzi butandukanye, nibyo Humble Jizzo ahugiyemo muri iyi minsi mu rwego rwo kubungabunga ubukungu bwe.

Humble Jizzo yijeje abakunzi b’umuziki ko nka Urban Boys bazirikana abakunzi babo, abizeza ko bidatinze bagiye kongera kumva indirimbo z’iri tsinda.

Ikiganiro na Humble Jizzo

Indirimbo “Forever” Urban Boys iheruka gushyira hanze

Urban Boys baheruka gusohora indirimbo "Forever", hari muri Gashyantare 2019
Urban Boys yatangiye ari batatu ubu basigaye ari babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .