Ilda Amani w’imyaka 26 yegukanye iri kamba atsinze abakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’ubwiza.
Uyu mukobwa ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo yakurikiwe n’abarimo, Aurelie Mwadi wabaye igisonga cya mbere, Oceane Mpundu igisonga cya kabiri, Dalall Hoballah wabaye igisonga cya gatatu na Eunice Favour igisonga cya kane.
Iri kamba ryaherukaga gutangwa mu myaka 39 ishize icyo gihe ryari ryegukanwe na Mureka Thethe wanaje mu bakobwa batanu bahiga abandi muri Miss World mu 1985.
Ilda Amani azahagararira Congo- Kinshasa muri Miss Universe ku rwego rw’Isi, igiye kuba ku nshuro ya 73. Izaba tariki 16 Ugushyingo 2024 muri Mexique, ikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130.
Ilda Amani yari aherutse kwegukana ikamba ry’ igisonga cya mbere muri ’’Miss Independence DR Congo’’ mu 2022 yari ahagarariye umujyi wa Bukavu.
Biteganyijwe ko Ilda Amani, mu minsi mike iri imbere, azasura Uburasirazuba bwa DR Congo, mbere yo kujya muri Leta Zunzubumwe za Amerika aho azakorera imyitozo ya nyuma y’uko azitwara muri Miss Universe izabera muri Mexique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!